Kayonza: Umugabo bamusanze amanitse mu mugozi bikekwa ko yabikoze nyuma yo kwica uwo bashakanye ndetse n’umwana wabo

Mu mudugudu wa Humure,Akagari ka Kiyovu ,mu Murenge wa Ndego ho Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umugabo bikekwa ko yiyiciye umugore n’umwana nyuma nawe akimanika mu mugozi agahita yitaba Imana.

Amakuru y’uyu mugabo wiyahuye yatanzwe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bemeza ko baherukaga kubabona ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko kuri uyu wa 06 Gashyantare 2024 babonye isazi nyinshi ziva mu nzu ya ba nyakwigendera kandi kuva kwa gatandatu bari batarongera kubabona.

Yagize ati: “Ni abantu bari basanganywe amakimbirane, mbere y’uko ibi biba bari bashwanye noneho abunzi burabunga, ariko umugore aravuga ati njye sinshaka gukomeza kubana n’uyu mugabo murebe uko twatandukana.”

Nyuma yaho baje gutahana bakomeza kubana bivugwa ko iyi nama yo kubunga yabaye ku wa 31 Mutarama 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun yemeje aya makuru ko ari impamo.

Yagize ati “Ni abantu baje gutura Ndego bavuye mu majyepfo bamaze kugurisha imitungo bari bafite baraza bagura i Ndego ariko inzu umugabo niwe wayiyanditseho.”

Abaturage babonye amasazi atumuka muri iyo nzu nibwo bahamagaye nimero ya Polisi 112, bahageze basanga inzu inyuma irafunze harimo ingufuri n’imbere hafunze, biba ngombwa ko urugi barumena basanga umugore yaciwe umutwe ndetse n’umwana w’imyaka 3 bari bafitanye nawe yaciwe umutwe, umugabo nawe amanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru akavuga ko ku munsi w’ejo aribwo imodoka yari igiye kubajyana ngo harebwe icyateye uru rupfu.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Ndego mu karere ka Kayonza.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.