Ndi umuhamya wa nyawe: Perezida wa Pologne yashimiye u Rwanda ko ari igihugu cyiza

 

Perezida wa pologne Andrzej Duda uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yashimye umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Pologne, avuga ko iki gihugu cy’ u Rwanda gifitanye imikorere na Pologne mu ngeri zitandukanye, ndetse avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi cyorohereza abashoramari.

Ni nyuma y’ibiganiro byihariye byabereye mu muhezo abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Hanasinywe kandi amasezerano mu bijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi ndetse n’ingufu.

Perezida wa Pologne yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye, ndetse ko abishingira ku kuba yarasuye ibihugu byinshi bya Afurika akabona itandukaniro rikomeye ari naho yahereye avuga ko ari umuhamya w’itandukaniro u Rwanda rufite n’ibindi.

Ati “Ni yo mpamvu nshishikariza abaturage bo mu gihugu cyanjye, kuza gukorera mu Rwanda”.

Yavuze kandi ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kirengera ibidukikije ku buryo gikurura ba mukerarugendo bo muri Pologne. Ni ibintu avuga ko ari impano y’Imana.

Uyu mukuru w’igihugu cya Pologne kandi Yashishikarije abakiri bato bashaka kwiga ibijyanye na gisirikare kujya kwiga muri Pologne. Yavuze ko hari ibigo by’ubucuruzi byo muri Pologne biri mu Rwanda nk’ibiri mu ngeri z’ikoranabuhanga, ndetse ko yizeye ko mu gihe cya vuba ubwo bufatanye buziyongera.

Perezida Kagame nawe yashimye cyane perezida wa Pologne kubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo iz’uburezi, avuga ko bwatanze umusaruro mwinshi aho abanyeshuri benshi bo mu Rwanda biga muri Kaminuza zo muri Pologne uyu munsi.

Ati “Biri gutanga umusaruro mu guhindura ubuzima bwa benshi.”

Yavuze kandi ko amasezerano yasinywe, azafasha igihugu kurushaho kwiyubaka no guhangana n’ibibazo bibangamiye Isi muri rusange.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko amateka ashaririye byanyuzemo, yibutsa ko bikwiriye guhora byiteguye guhangana n’icyabisubiza habi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro