Nyamagabe: Abahigaga amaramuko 2 bapfuye undi ararokoka

 

Mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange, mu Kagari ka Masizi, mu Mudugudu wa Rwina, kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, habaye impanuka y’ikirombe cyagwiriye abantu babiri bahita babura ubuzima.

Amakuru Kglnews ifite ni uko abantu batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro muri iki kirombe babiri bakakigwamo undi umwe akarokoka ndetse agahita acika kuko bayacukuraga bitemewe n’amategeko.

Uwitwa Ishimwe Oscar yabashije kugera kuri icyo kirombe yavuze ko bamenye urupfu rw’aba bantu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru saa Tatu, bivuzwe n’uwo bari kumwe waje atabaza kuko we yabashije kurokoka kitamugwiriye.

Yagize ati”Ni abantu batutu bapfuye umwe yitwa Ntawuziyandemye Froduard w’imyaka 39 na Bizimana Athanase w’imyaka 18,bakuwemo n’abaturage bo mu gasantere kitwa Mubahima kari mu mudugudu wa Rwina”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange, HITIMANA Jean de Dieu, yavuze ko abacukuraga aya mabuye babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi atari ikirombe bayacukuragamo ahubwo ari ahantu hagati y’imisozi hatagituwe hakaba hari haherutse gutengurwa n’isuri ku buryo abahacukuraga bagiye bakurikiye umukoki wahacitse bakajya kuwucukuramo amabuye y’agaciro

Yagize ati “Ni abantu batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro ahantu hatemewe, maze umwe muri bo wabashije guhunga aba ari we utanga amakuru.”

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Musange yakomeje agira inama abaturage ko bagomba kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe kuko igihe hazaboneka ufite ibyangombwa afite n’ibikoresho, bazabikora kandi bakabikora neza, dore ko amabuye ntaho ateze kujya.

Amakuru Kglnews ifite ni uko imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Kaduha.

Nshimiyimana Francois i Nyamagabe

WWW.KGLNEWS.COM

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.