Kayonza: Gufungirwa ibagiro bikomeje kubashyira mu gihombo birimo no kubura kw’akaboga.

 

Bamwe mu bacuruzi b’inyama bo mu mujyi wa Kayonza babarizwa muri Mukarange Boucher Cooperative bavuga ko kuba ibagiro rya Gasogororo bakoreshaga ryarafunze, bibagiraho ingaruka zo kujya gukoresha amabagiro yo mu Karere ka Rwamagana no mu bice bya kure biri muri Kayonza bikabateza igihombo.

Nyuma y’icyemezo cyo gufunga no gusenya inyubako y’ibagiro rya Gasogororo, abacuruzi b’inyama bakoreshaga iri bagiro bavuze ko batunguwe no kubona ubuyobozi bw’Akarere bubandikira ibaruwa ibamenyesha ko inyubako y’iryo bagiro bakoreshaga ihagaritswe ndetse bagasabwa guhita barisenya bagashaka ahandi hantu bakorera.

Abo bacuruzi bavuga ko bakora ingendo ndende bajya kubagisha inka mu karere ka Rwamagana no muri Kayonza birimo ibagiro rya Kabarondo, Rwinkwavu na Rukara bikabahendesha.

Umwe mu bacuruzi b’inyama yagize ati: “Inka imwe iyo tugiye kubagira i Rwamagana baduca ibihumbi 10,000 wongeyeho ibihumbi 20,000 byo kuyijyana no kugarura inyama, wayizana ngo uyicuruze ugasanga iraguhombeje.”

Undi nawe yagize ati:“Dufite imbogamizi n’ikibazo cyo kujya gukoresha amabagiro y’ahandi ugasanga biraduteza ibihombo. Twibaza impamvu bubatse boucherie ariko ntibatwubakire ibagiro. Niyo wajya mu mabagiro ari muri Kayonza barakwishyuza kuko uba wagiye gukoresha ibagiro ry’indi koperative.”

Abo bacuruzi b’inyama bavuze ko ubwo bakodeshwaga inzu zo gucururizamo inyama n’akarere ziri mu isoko rya Kayonza, ku itariki ya 10 Mata 2018 bari babwiwe ko izo nzu zifite ibagiro ariko batangiye gukora batungurwa no gusanga nta nyubako y’ibagiro ihari.

Ikibazo cyo guhabwa inyubako zo gucururizamo inyama ariko nta bagiro rihari bakigejeje ku Karere ariko ku bwumvikane bemererwa n’Akarere gushaka aho kubaka ibagiro.

Ibi byatumye bishakamo ibisubizo bubaka ibagiro rijyanye n’ubushobozi bwabo akaba ari ryo bakoreragamo, none ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwararufunze ndetse burabasaba gusenya iyo nzu.

Ibagiro rya Gasogororo ryafunzwe

Umucuruzi w’inyama yagize ati: “Boucherie dukoreramo ni iz’akarere kandi akarere kadukodesha ibihumbi 30,000 kuri buri muryango. Twubatse inyubako ijyanye n’ubushobozi bwacu ariko ubu ntitwabona ubushobozi bujyanye n’inyubako Akarere kifuza. Nibadushakire aho dukorera dukomeze cyangwa dufunge imiryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko bafashe icyemezo cyo gufunga iri bagiro bitewe no kuba ritujuje ibisabwa, abacuruza inyama bakaba basabwa gushaka ahandi bakorera hajyanye n’igihe.

Yagize ati: “Ririya bagiro ntabwo ryujuje ibisabwa kandi ni ahantu hatari hafite isuku. Icyo koperative yagiriwemo inama ni ugushaka aho bakorera heza hujuje ubuziranenge kugira ngo n’inyama zivuyemo zigurishwa zibe zitateza ibindi bibazo ku bazikoresha. Icyo rero tubasaba ni ukwihutira gukemura ibyo bibazo byagaragajwe ariko mu gihe bitarakemuka ni ukuba bakoresha andi mabagiro.

Gusa ariko bamaze kubona aho bakorera hazima, hafite isuku kandi hajyanye n’ibisabwa icyo gihe nta mpamvu yatuma badakomeza gukora business yabo uko biteganijwe.”

Kimwe n’abandi bacuruzi b’inyama mu mujyi wa Kayonza bavuga hatagize igikorwa ngo bubakirwe ibagiro byabagiraho ingaruka zo gufunga imiryango.

Mukarange Boucher Cooperative itangaza ko yari ifite abanyamuryango 17 ariko kubera ibihombo bagiye bahura nabyo, ubu hasigaye abanyamuryango 8 bakora. Gusa ngo hatagize igikorwa nabo bafunga mu minsi ya vuba.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro