Abafana ba Rayon Sport baje mbere yisaha ngo umukino utangire bakubye 5 abarebye umukino wa APR na Sunrise

Abafana ba Rayon Sport bahagurutse n’iyonka baje kureba umukino wa Rayon Sport ndetse na Police Fc uza kuba kumugoroba wo kuri iki cyumweru italiki 11 gashyantare 2024 bakubye inshuro 5 abarebye umukino wa APR FC na Sunrise mugihe ubuyobozi bwa APR FC buherutse kwishongora ko iyikipe y’ingabo z’u Rwanda ariyo ifite abafana benshi.

aba bafana baje biteguye babyambariye bagaragaje ko ibiherutse gutangazwa n’umuyobozi wa APR FC byari ibinyoma ndetse aba bafana bagaragaza ko aribo benshi kugeza ubu ndetse aba bafana bagaragaza ko uyumuyobozi watangaje ibi hari byinshi yirengagije birimo no kuba amaze igihe gito kubuyobozi bwa APR FC bikaba aribyo ngo byaba byaratumye atabibona neza nkuko biri.

Nikenshi impaka nkizi zikunze kumvikana mubice bitandukanye, ariko nkuko ubuyobozi bwa Rayon port bwabitangaje bwagaragaje ko iyikipe ifanwa n’abafana million zikabakaba 9 mugihe ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bafite imibare igaragaza ko ariyo kipe ifite abafana benshi ariko bikaba bitaragaragajwe.aba Rayon bakaba baciye agahigo ko kwiharira stade z’inyarugenge

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]