Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abo bakoranaga n’abo bavuraga banenzwe, abakoramo ubu basabwa kurwanya icyatuma Jenoside yongera kuba ukundi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024 abakozi b’ibitaro bya Nyagatare na Gatunda basuye Urwibutso rwa Nyagatare mu rwego rwo Kwibuka abakoraga mu nzego z’ubuzima mu Karere ka Nyagatare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwaturutse ku bitaro bya Nyagatare rusoreza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare.
Bamwe mu baganga bijanditse muri Jenoside baganga bavuze ko bateye ipfunwe na bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abo bakoranaga n’abo bavuraga bavuga ko bagiye kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda bakigira ku mateka mabi yaranze bagenzi babo.
Gahigana Noah umuforomo mu bitaro bya Nyagatare yagize ati:”Ni byo Koko biteye ipfunwe kandi biteye agahinda kubona hari abaganga bari bashinzwe kurinda umuntu ahubwo bakamuvutsa ubuzima,kuza kwibuka ni kugira ngo tumenye uko twakwigira kuri aya mateka mabi yakozwe na bamwe muri bagenzi bacu.”
Kabare Isaïe ukora mu bitaro bya Gatunda nawe yagize ati” Icyo bidusigira nuko tutagomba gutezuka kuri gahunda yo kuvura abanyarwanda ariko tuzirikana ko tutagomba kuvangura dushingiye ku moko, tukavura abanyarwanda kuko umunyarwanda muzima niwe utuma igihugu kiba kizima.Urebye ibyakozwe na bamwe muri bagenzi bacu mu gihe cya Jenoside natwe bidutera ipfunwe cyane.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare Dr. Ndayambaje Eddy yanenze bamwe muri bagenzi babo bateshutse ku ndangagaciro zibaranga bakijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze bakambura ubuzima abo bagombaga kubusubiza.
Ati:”Nukuri nk’urwego rw’ubuzima turanenga abari mu nzego z’ubuzima bateshutse ku ndagaciro zituranga bakijandika muri Jenoside bakambura ubuzima abo bagombaga kubusubiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yasabye abakora mu nzego z’ubuzima kumva ko bafite inshingano zo kwita ku barwayi bakorera hamwe , ndetse bagakomeza kwita ku bumwe bw’abanyarwanda.
Murekatete yakomeje agira ati:”Hari abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakavutsa ubuzima abo bagombaga kurengera ariko hakaba hari n’ababashije kurokora Abatutsi bicwaga,abo n’abo turabashimira namwe mukwiye kubigiraho.”
Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,abakora mu nzego z’ubuzima basoje iki gikorwa bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha agaciro imibiri y’ Abatutsi 93 iruhukiye mu rwibutso rwa Nyagatare.