Abantu benshi cyane cyane urubyiruko usanga barazonzwe n’ibiheri byo mumaso ugasanga umuntu ukuntu yasaga byarahindutse kuberako ibiheri byamuhindanyije isura burundu. Uyumunsi twabateguriye ibintu bigera kuri 4 uzakora maze ubuzima bwawe bwose ukazarinda uburangiza utongeye kurwara ibiheri byo mumaso. niba unabirwaye bizayoyoka wirebera ndetse bihinduke nk’amateka. bisome witonze ndetse unabikurikize kuko bizagufasha cyane kandi uzadushimira nyuma.
1.Kugira isuku yo mumaso: Abantubenshi usanga batajya bita ku isuku yo mumaso. usangaakenshi niyo abantu bagiye koga batajya bita kuri iki kintu kandi nyamara mumaso haba hakeneye isuku yihariye kugirango umaremo imyanda yose iba irimumaso, ibi rero hera uyumunsi ubyitaho ubikemure. niba utarabirwara uri umunyamahirwe ariko niba waramaze kubirwara tangira ujye wozamo ukoresheje amazi ashyushye kandi ukore kuburyo umwanda wose ushiramo.
2. Itondere ibyo urya: akenshi burya ibyo turya ni kimwe mubintu bigira uruhare mukuntu dusa. hariho abantu barwara ibiheri mumuso cyane cyane bitewe nicyo twagereranya n’imirire iri mukavuyo maze bikagira ingaruka kubuzima bwacu. kubantu babashije kugera mu ishuri murabiziko burya ibyo kurya birimo imboga ndetse n’imbuto bigira uruhare mukongerera abasirikare b’umubiriwacu imbaraga maze bagahangana n’indwara. ariko iyo bigeze k’umbuto, burya ni byiza cyane kurya imbuto kandi muburyo buhoraho bituma ugira uruhu rwiza cyane ndetse iyo wubahiriza icyambere twakubwiye nukuvugako iki kibazo cy’ibiheri byo mumaso gikemuka ubireba.
3. Irinde guhindagura amavuta n’isabune ukoresha: Akenshi usanga uruhu rwawe rumenyera ibyo uruha. niba wararumenyereje ko uzajya urusiga amavuta ya gikotori ejo ukayahindura ukajya kumavuta y’amazi urikumva ko bitazorohera uruhu rwawe kuba rwakwakira izo mpinduka ndetse ninaho akenshi byabiheri bihita bizira kuko uba wahinduye ibyo wari waramenyereje umubiri wawe. kuva ubu ujye uzirikana ko kizira guhinduranya amavuta uko wiboneye. ndetse nkuko tubikesha impuguke z’abaganga mubyuruhu, bemeza ko ari byiza kuba wafata amavuta n’isabune uzi neza ko bihora biboneka kugirango mugihe uzaba utabibonye bitazagutera ikibazo. iyo ukomeza gushidikanya kuri ayamavuta ko ushobora kuzayabura cyangwa ntuzahore uyabona, icyo ushobora gukora aba baganga bagiye bashishikariza abantu harimo no kuba ushobora kureka kongera kwisiga amavuta mumaso. ibi naby bizarinda umubiri wawe ariko cyane cyane uruhu rwo mumaso bityo bikurinde kuzongera kurwara ibiheri byo mumaso niba unabifite bizageraho byikize burundu.
4. Shyira imbaraga mukunywa amazi ahagije: Ntabwo abantu benshi babizi ariko burya umubiri wacu wose ukenera amazi menshi kugirango ukore neza. mugihe umuntu yabashije kunywa amazi ahagije,bituma uruhu rwe rworoha usibye ibyo nabyo birinda uruhu kumagara bigatuma byabiheri bidashobora kuba byaza cyane cyane mumaso. rero usanga abantu benshi badakoresha amazi ahagije usanga bumagaye kuberako make banywa ahita ajya ahandi maze ugasanga umubiri wawe ufite ikibazo cyuko amazi adahagije. gerageza ushyire imbaraga mukunywa amazi ahagije kuko bizagufasha kuba wakira izindwara zirimo ibiheri byo mumaso ndetse ukaba wanabona izindi nyungu zitandukanye mumubiri wawe zijyanye no kunywa amazi ahagije.