Mu gasuzuguro gakomeye, Heritier Luvumbu yakuriye inzira ku murima Rayon Sports yamwifuzaga ahishura indi kipe bamaze kumvikana

Umukongomani Hertier Luvumbu Nzinga washakwaga n’ikipe ya Rayon Sports cyane yamaze kwerekeza mu y’indi kipe yo mu gihugu cya Congo Brazzaville yitwa Diables Noirs.

Mu cyumweru gishize, nibwo twabatangarije ko ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka abakinnyi yakongera mu bandi kugirango babafashe kuba batwara igikombe uyu mwaka bari bamaze imyaka myinshi badatwara.

Ibi bimaze kuvugwa cyane hano mu Rwanda, abakinnyi bahise batangira kugarukwaho cyane ni Hertier Luvumbu, Youseff ndetse na Manzi Thiery. Aba bakinnyi bose nta n’umwe wigeze agira icyo yerura ngo avuge kubyo kugaruka muri Rayon Sports cyane ko bose bagiye banyura muri iyi kipe mu myaka ishize.

Umukinnyi wagarutsweho cyane ni Hertier Luvumbu we byanavugwaga ko azaba ari muri Sitade ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na APR FC ariko umukino uba ntawuhari, aho bivugwako iki cyari ikinyoma cyambaye ubusa rwose ntagahunda uyu musore afite yo kugaruka muri iyi kipe.

Umugabo ushinzwe kugurisha uyu mukinnyi w’umunye-Congo, yatangarije Radio One ko Luvumbu kuza muri Rayon Sports bidashoboka bitewe nuko agaciro agezeho Kari ku rwego ruri hejuru ikipe ya Rayon Sports itapfa kugeraho, ahubwo uyu mukinnyi agiye kwerekeza mu ikipe ya Diables Noirs ibarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Uyu mugabo yatangaje ko uyu musore kugirango abe yasinya amasezerano nibura y’umwaka umwe bisaka ko ikipe imwishyura nibura Milliyoni zirenga 50 agahabwa umushahara uri hejuru y’ibihumbi 5 by’amadorari, yashaka kumusinyisha imyaka ibiri byasaba nibura Milliyoni 90 yagabanyije, ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports byagorana cyane kurekura aya mafaranga kugirango igure Luvumbu.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]