Dore impamvu abasore bo mu Rwanda basigaye bahitamo cyane kwibera mu gisiribateri bakumva baranyuzwe, ntibihutire gushaka

Hari abantu benshi bahitamo kwigumira mu gisiribateri ,ntibihutire gushaka ku buryo ubona bakuze bihagije ariko bakaba batarigeze bashaka ,aba bakaba bashobora kuba abakobwa cyangwa igitsinagabo, akenshi usanga abantu babazi babaza impamvu batarashaka, ariko ugasanga batanga impamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya Psychology today kivuga ko abenshi muribo baba batishimiye kuguma mu gisiribateri ,bityo bakaba banahitamo kujijisha bambara impeta z’abashatse,hari impamvu zagaragajwe n’iki kinyamakuru zituma abantu bakomeza kwibera mu gisiribateri.

Dore impamvu zagaragajwe zituma abantu bigumira mu gisiribateri

1.Kuba ku bushake bwabo barahisemo kwibera bonyine

Mu mwaka wa 2017 hari umuntu wibajije ikibazo kivuga kiti ni ukubera iki abantu bahitamo kwigumira mu gisiribateri, uwo muhanga ni uwitwa Menelaos Apostolou ,igisubizo yabonye nuko hari abantu ku bushake bwabo baba barahisemo kwibera mu busiribateri bonyine.Ikinyamakuru cya le figaro nacyo kigeze gutangaza impamvu zituma abafaransa benshi badashaka ngo bashinge ingo zabo ,abenshi bakibwiye ko baba bafite amahitamo yo kwibera bonyine ndetse nta gahato cyangwa ikindi gikomere cyabibateye.

2.Bagishakisha umuntu uhuye n’amahame yabo

Hari abantu bagira amahame ku buryo utari mu murongo wayo mahame wamubera umuzigo ,bityo bagahitamo kwitonda ngo batazahubuka bagashaka umuntu ushobora kubabera ikigusha cyangwa bakaba batandukana bataramarana kabiri.

3.Kuba barahisemo kubanza bagakura

Mu bisubizo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na wa muhanga bivuga ko hari abantu yasanze bahitamo kubanza bagakura ariko bakabikora hari nk’ibintu bibahugije bahisemo kubanza gukora nko kwiga nibindi .

4.Kuba barahuye n’ibibazo mu rukundo bikabazinura

Akenshi usanga abantu benshi bagwa muri iki cyiciro ,ugasanga barahuyn n’ibihe bitabaguye neza mu rukundo bityo bikaba byarabazinuye gukunda ,ugasanga hari umuntu bakundanye wabateye igikomere cyabasigiye inkovu zananiye kuva mu bitekerezo byabo bityo ugasanga baratakarije icyizere abandi bantu.

5.Kuba bafite ubushobozi bumva ko butajyanye nuko bifuza

Bitewe nuko yibona mu muryango rusange (sosiyete) hari abantu benshi babona kubaka bagashyinga urugo rwabo ari ibintu bifuza ariko bakazitirwa nuko bafite ubushobozi budahagije ugereranyije nuko bifuza ko ibintu byabo byazagenda biityo bikabasaba igihe kinini cyo kwitegura.

Dusoza

Kubaka ,ugashyinga urugo ni amahitamo ya buri muntu ,nta muntu wari ukwiye kurebera ku bandi ngo barabikoze ,cyangwa ngo imyaka iri kumusiga ,bikaba byatuma afata umwanzuro wo gushaka bitamurimo ,kubaka ni ukwiyemeza kandi ukaba uziko witeguye kwihangana no kwihanganira ubwo buzima bushya ,ushobora kuzahuriramo n’ibyiza cyangwa ibibi.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi