N’ubwo gushaka abagore barenze umwe bifatwa nk’ibibi mu bihugu binyuranye, ariko bigira n’ibyiza cyane nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’urugaga rw’Abarimu muri Kenya (KNUT), Abantu batandukanye bahuriza ku kuba umugabo ukwiriye gushaka abagore barenze umwe, aba agomba kuba afite akazi. Abandi bemeza ko uyu mugabo agomba kuba akunda gukora.
Mu gace ka Luo mu gihugu cya Kenya, ho umugabo ushaka abagore barenze umwe, aba afite amabwiriza ye agenderaho. Bavuga ko umugore ufite umugabo umwe, ari we umuha uburenganzira bwo gushaka abandi.
Muri aka gace kandi iyo umugabo apfuye yari asanzwe afite abagore barenze umwe, bose bagabana ibyo yari atunze byose kandi bakanganya.
Muri Luo, umugabo ufite abagore barenze umwe ni we wenyine uhabwa umwanya wo kuyobora muri ako gace ndetse agahabwa ubuyobozi.
Collins Oyuu, uhagarariye urugaga rw’Abarimu muri Kenya (KNUT), avuga ko umugabo ukeneye abagore benshi adakwiriye abagore 3 gusa, asobanura ko kugira ingo 2 bituma umugabo atabona umwanya wo kwitekerezaho.Ati:” Erega abagore babiri bahuye bagahuza bagashaka kukugambanira, nta na hamwe uba ufite ho gucikira”.
Benshi bemeza ko umugabo ufite ubagore barenze umwe aba abayeho neza kandi yishimye, kurenza ufite umwe udafite umutima unyurwa.