Ntwari Fiacre wari umaze iminsi ashakishwa cyane n’ikipe ya APR FC na Rayon Sports yamaze guhitamo ikipe azakinira umwaka utaha yakuze yifuza gukinira mu buzima bwe bwose hagati y’izi zombi

 

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya AS Kigali, Ntwari Fiacre yamaze guhitamo ikipe azakinira umwaka utaha hagati ya Rayon Sports na APR FC nubwo zose zikomeye hano mu Rwanda.

Hashize igihe mu itangazamakuru bivugwa ko umuzamu Ntwari Fiacre arimo kwifuza cyane n’ikipe ya APR FC, bijyanye ni uko uyu mukinnyi akomeje kwitwara neza cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nubwo ifite Ishimwe Pierre.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko uyu muzamu hatagize igihinduka nyuma yo kubona ko ikipe ya APR FC biba bigoye kuba wayigumamo yafashe umwanzuro wo guhitamo kuzakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha ariko mu gihe amahirwe afite yo kwerekeza ku mugabane w’iburayi azaba ayabuze.

Uyu muzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre, arimo no kwifuzwa cyane n’ikipe ya Club Bridge yo mu gihugu cy’ububiligi ariko ya 2 ikina icyiciro cya gatatu niyo agitegereje ko igira icyo imubwira byakwanga akazahita aza gukinira ikipe ya Rayon Sports hatagize igihinduka.

Ntwari Fiacre ntawushidikanya ku bushobozi bijyanye ni uko yiyerekanye mu mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka gukina n’ikipe ya Benin mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda