Ruhango: Urupfu rw’amayobera ku mugabo wasanzwe mu gishanga yapfuye, aho byageraga nijoro akamoka

 

Mu mudugudu wa Cana, mu kagari ka Musamu mu Mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango humvikanye inkuruy’inshamugongo aho umugabo Nyakwigendera Mugarantagara Cyril uri mu kigero k’imyaka 61 y’amavuko bivugwa ko yiyahuye yimanitse mu giti cyari mu gishanga cyo mu mudugudu wa Cana.

Bivugwa ko uyu mugabo wiyahuye yarafite indwara amaranye imyaka 18 yaramukomereye yagerageje kwivuza ahantu hose bikanga yemwe no mu bavuzi ba gakondo byaranze kuko uko yajyaga kwa muganga bakamubwira ko ntandwara babona.

Umwe mu bana ba Nyakwigendera cyrill yavuze ko bamenye ko umubyeyi wabo yitabye Imana mu masaha y’ejo kuwa 3 tariki ya 17 Gicurasi mu masaha ya saa tanu na saa sita, anagaruka ku ndwara ya se uko yarabayeho aho yagize ati “Yaribwaga mu nda, umubiri wose ubundi agataka cyane avuga y’uko mu nda hamurya nk’intozi, ubundi akumva harimo haramurya nk’ubushye, mu wundi munota akumva hameze nk’ahari kumucukura mu nda akumva hameze nk’ahari inyundo. Rero baramuhumanyije tujya kumuvuza biranga tugeza n’aho tujya mu masengesho bamusengeraga biranga”

Uyu mwana w’uyu Nyakwigendera yakomeje avuga urupfu rwa se uko basanze yapfuye yiyahuye. N’amarira menshi yagize ati “Twasanze yimanitse mu mugozi, yari yagiye mu kabande nk’uko bisanzwe,ariko ubwo twebwe twari twagiye mu kazi, tuhageze twibaza ko yaba yagiye gusenga,hari intabire mu kabande umuntu yari yaduhingiye, mama amanuka agiye kureba uko hameze, agiye amanukana n’umwana agiye gucyura ihene bari kumwe, bahageze basanga ni uko byagenze”.

Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera muzehe Cyrill yavuze ko ubwo yaraherutse gusura Nyakwigendera Cyrill ngo yamubwiye ko umubiri umaze kumurembya kandi agiye kuzemera agafata umwanzuro nk’uyu ugayitse akaziyahura.

Bamwe mubo babanaga mu rugo biganjemo abana be yabyaye bavuga ko ngo papa wabo yaramaze igihe kirekire arwaye, aho ngo ibintu byamuryanga cyane akishima, maze ngo byagera nijoro akamoka, kugeza yabwiraga abana be y’uko ngo amaze kurambirwa ubuzima yarabayemo bityo bakavuga ko nubwo papa wabo yiyahuye, nta kindi cyabimuteye, ahubwo ko ari ubuzima bwari bumurembeje ibyo bavuga ko atabikoze ku bushake bwe ahubwo ngo yabitewe n’abamuhumanije bakamuroga.

Umwe mu bana ba Nyakwigendera yagize ati “Ntiyaryamaga, kuko yararaga azerera ijoro ryose noneho kubera ko byari bimaze kumurenga agataka cyane abaturage babyumvaga n’uri mu mazi akabyumva” yongeyeho avuga ko umunsi wo kuwa 2 papa wabo yakundaga kujya mu masengesho gusenga avuga ko iki cyemezo yagifashe kubwo kurembywa n’umubiri kuko n’ubundi ngo harigihe yafatwaga akaribwa cyane agahita yifuza ko umutima wahita ucika.

 

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kinazi ngo ukorerwe isuzumwa gusa ubuyobozi bw’uyu murenge ntakintu buratangaza kuri iyi nkuru Nk’uko umunyamakuru wa BTN Tv dukesha iyi nkuru yabitangaje.yagize ati “Twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi kuri Telephone ntiyabasha kuyifata, mu butumwa bugufi twamwandikiye yabusomye ariko ntiyabusubiza” uyu munyamakuru yakomeje avuga ko ubwo umuyobozi azabasubiza bazagaruka kuri iyi nkuru.

Mu karere ka Ruhango hamaze iminsi humvikana inkuru za hato na hato z’abantu biyahura ibyo abenshi mu batuye aka karere bakomeje kunenga abiyahura bakiyambura ubuzima.

Nyakwigendera Cyrill w’imyaka 61, we ngo bikekwa ko kwiyambura ubuzima kwe ngo byaturutse kuba ngo yaramaze igihe kinini cyane kingana nk’imyaka 18 arwaye, kuko byageraga nijoro akamoka, ibyo benshi mu baturanyi we bavuze ko uyu mugabo yaba yabitewe no kwanga gukomeza kubabazwa n’umubiri agahitamo kwiyahura.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda