Nta torero nzi ridatura, amatorero yose aratura: Pasiteri Antoine Rutayisire ntabwo yumva icyaba cyaratumye Apotre Yongwe afungwa

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Nkunda Gospel, Pasiteri Antoine Rutayisire wabaye Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani ntabwo yiyumvisha neza icyaba cyaratumye Apotre Yonywe afungwa kubera kwaka amaturo abayoboke be.

Pasiteri Rutayisire ubwo yari mu kiganiro n’ uwo muyoboro wa Youtube  yabwiwe inkuru ya Apôtre Harelimana Joseph wamenyekanye nka Yongwe ufunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Reba hano inkuru itari nziza irimo kuvugwa kuri Apotre Gitwaza

Ni icyaha ubushinjacyaha tariki ya 26 Ukwakira 2023 bwasobanuriye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ko Apôtre Yongwe yakoze ubwo yasabaga abakirisitu amafaranga, abizeza ko abasengera bagakira, ariko isezerano yabahaye ntirisohore. We yasobanuye ko ari aya ari amaturo bamuhaga, kandi ko ari insimburamubyizi yahabwaga nk’umushumba.

Pasiteri Rutayisire yavuze ko Yongwe abaye azira ko yafashe amaturo, haba harimo ikibazo. Ati: “Urwego rwa Leta ruje gufunga umupasitori ngo yafashe amaturo, umuntu yakwibaza ngo ariko se aha ntiharimo ikibazo? Ni nde wareze? Kuko icyo gihe byaba bivuze ko Leta igiye kugenda mu matorero yose, igahagarika gutura.”Gusa uyu mupasiteri yasobanuye ko hari ibyo atarasobanukirwa muri uru rubanza, ariko ngo abaye azira amaturo, byaba ari akarengane. Ati: “Nanjye sindakimenya impamvu yacyo, sinzi ni nde wareze, sinzi icyo bamureze, kuko niba baramureze amaturo, byaba ari akarengane kuko nta torero nzi ridatura, amatorero yose aratura. Ubwo rero ari umupasitoro wafungiwe ko yaturishije, byaba ari akarengane, ubwo haba harimo ibindi bintu ntazi.”

Rutayisire yatangaje ko bidakwiye ko inzego za Leta zibuza abapasiteri bafata amaturo, kandi ari abafatanyabikorwa bayo mu iterambere. Ati: “Njyewe birantangaza cyane wenda nk’inzego za Leta iyo zivuga ngo abapasitori ntibagafate amaturo. Ariko bakubaka ishuri, sindumva babaza ngo ‘Kuki mwubatse amashuri?’ Umuntu wapfuye, tujya kumuhambisha, tukayobora abantu mu biriyooo…”Yakomeje avuga ko gufata amaturo bidakwiye kumvikana nk’ishyano. Ati: Pasitori akirirwa ku rusengero akora counseling, abana turihira amashuri, ibikorwaremezo bimwe na bimwe ndetse amatorero agiramo uruhare, ukibaza ‘Ariko kuki bumva ari ishyano yuko amatorero afata amaturo kandi batagaya imirimo aba yakoze?’ Ngira ngo aho ngaho ni ho mbona ikibazo, naho ubundi guturisha amaturo ni ikintu gisanzwe.”

Apôtre Yongwe yatawe muri yombi tariki ya 1 Ukwakira 2023. Kugeza uyu munsi afungiwe by’agateganyo mu igororero rya Nyarugenge, Rutayisire avuga ko agitegereje kumva ibyo uyu muvugabutumwa aregwa. Ati: “Ariko reka dutegereze tuzumve icyo bamureze kuko njye sindacyumva.”

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.