Ese koko abarwanyi ba M23 baba bamaze gufata Umujyi wa GOMA

Inkuru ikomeje kumvikana no kugera kuri benshi ivuga ko abarwanyi ba M23 baba bamaze gufata umujyi wa Goma nyuma yo kwica benshi mubarwanyi b’umutwe wa wazarendo ndetse nkuko amakuru aturuka kurugamba abyemeza yemezako aba barwanyi ba M23 baba baranageze bubi abasirikare b’ababarundi bari baraje kugarura amahoro muri iki gihugu bigatuma bafata umujyi wa Goma.

Kugeza ubu imyaka igiye kuba hafi 2 iyi ntambara yumvikana muburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho aba rwanyi ba M23 bemeza ko batazigera bashyira intwaro hasi bataramara guhabwa uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu kuko kuri bo bavuga ko ntahandi bazajya kuko ubutegetsi bwa President Felix Antoine Tsisekedi bubashyira kuruande kandi bo atariko babibona.

Nyuma yuko amahanga akomeje gushyira igitutu kuri M23, byabaye nkaho bigabanya ubukana, ariko leta ya Congo ntiyatinze kugaragaza ko umugambi wayo mubisha ari ukurimbura aba barwanyi ba M23 maze niko gusaba inkunga amahanga yose ndetse ibihugu bitandukanye byoherereza ikigihugu ingabo kugirango zijye gucungira umutekano abaturage.

Hashize minsi mike rero abarwanyi ba M23 bagaragaje intwaro zitandukanye bambuye abarwanyi ba Wazalendo, ariko noneho nyuma yibyo biravugwako mumirwano idasanzwe yabaye murukerera rwo kuruyu wa4 abarwanyi ba M23 baba bamaze kwigarurira umujyi wa Goma ndetse bakaba batangaza ko batazigera basubira inyuma. nubwo amakuru yatangajwe na Gomanews24 dukesha iyinkuru yemeza ko M23 yaba yamaze kwigarurira uyu mujyi, kugeza ubu ntatangazo narimwe ryari ryatangazwa na M23 yigamba ko yaba yamaze kwegukana umujyi wa Goma.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe