Hari bazwa icyaba cyateye cyatumye abayobozi barindwi bo mu Nzego z’ Ibanze batabwa muri yombi

Nk’ uko amakuru arimo kuvugwa ni uko abakozi barindwi bo mu Nzego z’ Ibanze barimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 2 Rulindo na Muhanga na “Division Manager” umwe (Huye) baraye batawe muri yomb,Amakuru avuga ko nubwo bari mu turere dutandukanye ariko ibyaha bakekwaho babikoreye muri Rulindo.

Aya amakuru akavugamo inyerezwa ry’amafaranga atari make y’ingurane y’ahari kunyura umuhanda, amwe ngo akanyerezwa hanifashishijwe inyandiko mpimbano.

Amakuru avuga ko abaraye bafashwe barimo:

1. Ignace KANYANGIRA, Gitifu w’Akarere ka Rulindo(yagiye Rulindo avuye Muhanga)

2. Al Bashir BIZUMUREMYI, Gitifu w’Akarere ka Muhanga( yagiye Muhanga avuye Rulindo agurana na KANYANGIRA)

3. Godefroid MUHANGUZI, “Division Manager” w’ Akarere ka Huye ( Yagiye Huye avuye Rulindo)

4. Felicien NIYONIRINGIYE , Umuyobozi wa “One Stop Center” ya Gicumbi (Yagiye Gicumbi avuye Rulindo)

5. Juvenal BAVUGIRIJE, Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo

6. Delice Mugisha, DAF w’Akarere ka Rulindo

7. Celestin KURUJYIBWAMI, Kontabure w’Akarere ka Rulindo

Amakuru y’inyuma y’iyi dosiye akaba kandi avuga ko haba hari umuyobozi ukomeye wagiye afasha mu kwimurira bamwe mu aba bakozi bavugwa muri iyi dosiye mu tundi turere iyo gahunda yari irangiye ngo bitazasakuza.Amakuru avuga ko iyi dosiye ijya “Guturika” mu minsi ishize Meya yakiriye umubare utari muto w’Abaturage baziye rimwe ku Karere bavuga ko amafaranga babwiwe ko bahawe y’ingurane ahari kunyura umuhamda ntayo babonye.Mu gukurikirana ibibazo byabo akaba ari nabwo RIB nayo yazanyemo “Umuganda” wayo.Turacyagerageza kuvugana n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri ayo makuru…

Ivomo: Umuryango

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.