Umutoza w’Umunya-Mauritanie, Mohamed Wade watoje Rayon Sports yavuze ko yanze gushora Rayon mu nkiko cyangwa ngo atandukane na yo kubera ko hari ibyo yumvikanye na perezida Uwayezu Jean Fidele; ahamya ko ari umuyobozi mwiza w’umunyakuri.
Mu kiganiro Mohamed Wade yahaye igitangazamakuru, B&B Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Gicurasi 2024, muhamed Wade wahoze atoza Rayon Sports nyuma akaza kuburirwa irengero, yagarutse ku ngingo zitandukanye n’ubuzima yaboneye muri Rayon Sports kuva yayigeramo.
Muri Kanama mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yugururiye amarembo Umunya-Mauritanie w’imyaka 38, Mohamed Wade nk’uwari umutoza wari wungirije Umunya-Tunisie, Yamen Zelfani utaratinze muri iyi kipe.
Nyuma yogutandukana na Zelfani kubera umusaruro nkene, uyu Munya-Mauritanie yahise asigarana inshingano zo gutoza iyi kipe k’umutoza mukuru, mbere gato yo kuzanirwaho Umufaransa Julien Mette.
Muri kiriya kiganiro, Mohamed Wade yemeje ko hari ibyo agifasha muri Gikundiro ku masezerano afitanye n’ubuyobozi bwa perezida Jean Fidele. Yavuze kandi ko perezida Jean Fidele ari umuyobozi mwiza, ahubwo agira abantu bashaka kumuvangira bitwaje ubwitonzi no kuba ngo atamaze igihe kirekire mu mupira.
Ati “Umugabo witwa Jean Fidele, nakinnye hose: i Burayi, muri Portugal, mu Bushinwa amezi umunani, muri Afurika n’ahandi, ariko nta hantu ndabona umuyobozi w’umunyakuri nka Jean Fidele, ucisha make,.. utuje. Ntabwo abantu nka we bakica ikipe. Mvugishije ukuri, sindabona umuyobozi nka Fidele. Nkunda kumubwira ko ateye nk’abapadiri.” Umunya-Mauritanie ni ko yabibonye.
Nk’aho ibyo bidahagije “Nkurikije uko ateye n’umutima mwiza agira, ntabwo yaremewe umupira w’amaguru, kuko umupira ubamo ukubeshya, amatiku, ishyari, ubutiriganya. Iyo ataba we, ntabwo mba nkiri hano, mba narihimuye kuko mbifitiye ubushobozi, ..Eehh ariko sinabikoze kubera we.” Wade kuri perezida Jean Fidele.
Mohamed Wade wahoze ari n’umukinnyi wabigize umwuga, mu mikino 12 yatoje Rayon Sports nk’umutoza mukuru, yatsinzemo itandatu, atsindwa 3, anganya 3. Wade kandi asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipekuko mu UKwakira 2023, ni bwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2.