HANDBALL: Ikipe y’Igihugu yaraye ihesheje u Rwanda ishema, yakiriwe gitwari i Kigali [AMAFOTO]

Ikipe y'Abatarengeje imyaka 20 yamuritse igikombe!

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball, yakiriwe gitwari i Kigali nyuma yo kwegukana irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bigize Akarere ka Gatanu [Zone 5] ihigitse Ikipe y’Igihugu ya Ouganda ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu irushanwa rya ‘IHF Trophy Zone 5’ ryaberaga mu murwa mukuru Addis Ababa muri Ethiopia.

Ku munsi w’ejo hasize, Umukino wari wabanje wahuje Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yahuye n’iya Ethiopia gusa nk’uko yakiniraga iwayo yitwara neza irutsinda ibitego 36-25.

Nubwo u Rwanda rwabuze igikombe ariko ntirwatahiye aho kuko rwabonye umwanya wa kabiri ndetse na Habumugisha Dieudonné ‘Rwabugiri’ akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa (29).

Icyakora, gutsindwa ntibyaciye intege bakuru babo kuko bagombaga kubahagararira bagatsinda Ikipe y’Igihugu ya Ouganda ikunze guhangana n’u Rwanda by’umwihariko muri uyu mukino.

Ikipe y’u Rwanda ntiyakinnye neza igice cya mbere kuko yakirangije itsinzwe ibitego 11-13 ariko abakinnyi baza kwitanga cyane ndetse bava inyuma barishyura maze banegukana umukino batsinze ibitego 26-25.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri yikurikiranya Ikipe y’u Rwanda itsinze iya Ouganda ku mukino wa nyuma kuko n’ubuheruka yayambuye igikombe ku bitego 39-37.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Abagize Ikipe z’Igihugu: iya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe, n’iy’abatarengeje imyaka 18 begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa “IHF Trophy”, bombi ni bwo bamaze kugera mu Rwanda amahoro.

Bakiriwe na Perezida wa Federasiyo y’uyu mukino “Rwanda Handball Federation”, Alfred TWAHIRWA ndetse n’abandi bakunzi n’umukino wa Handball.

Amakipe y’ibyiciro byombi yakiriwe neza nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Zone 5!
Perezida wa FERWAHAND, Alfred TWAHIRWA ari mu baje kwakira aya makipe!
Ikipe y’Abatarengeje imyaka 20 yamuritse igikombe!
Bakiriwe kandi n’abakunzi ba Handball mu Rwanda!
Byari ishema ku bakinnyi, utibagiwe n’Igihugu!

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana