Ibigiye gukorerwa abagore bo muri ADEPR, byatumye bitanga ikizere cy’ejo hazaza

 

Amakuru aturuka mu Itorero ADEPR avuga ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba Abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa, ni mu gihe muri iri torero hari kuba amavugurura.

 

Izi mpinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa muri ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye, aho kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka mu ngeri zitandukanye.

 

Ni nyuma y’ibibazo by’urudaca byashegeshe iri torero kugeza ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bufashe icyemezo cyo gusimbuza abayobozi. Kuva icyo gihe, ADEPR iyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, aho akigera ku buyobozi yahawe inshingano zo gusubiza itorero ku murongo no gukemura ibibazo bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi.

 

Mu 2021 manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yarangiye hatorwa ubuyobozi bwahawe umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR. Bivugwa ko hagiye kuba izi mpinduka, binyuze mu buyobozi bwa ADEPR, aho harebwe icyo Bibiliya ivuga ku guha inshingano z’ubushumba abagore ndetse n’umuco w’igihugu, busanga nta kibazo kibirimo.

 

Mu mpinduka ziteganywa gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba harimo gusengera abashumba b’abagore, nka kimwe mu byifuzo n’ibibazo birenga 160 abayoboye ADEPR bagejejweho n’abakristo b’itorero ubwo bari bamaze gutorwa no guhabwa inshingano zo kuriyobora muri manda y’imyaka itandatu mu 2021.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani