Niyo Bosco yaba yisunze Meddy kugira ngo yisange yinjiye mu gakiza?

Umuhanzi Niyo Bosco kimwe na Meddy ni bamwe mu bahanzi Nyarwanda bari bakunzwe na benshi mu ndirimbo za ‘Secular’, nyuma baza gutungurana bavuga ko bamaze kubitera umugongo bayoboka inzira y’agakiza. Niyo Bosco yatangaje icyatumye ayoboka iyi nzira harimo no kumva ko yari gushyira akanywa urumogi.

Ku itariki ya 23 Werurwe 2024, mu kiganiro Niyo Bosco yagiranye na Radiyo Rwanda nibwo yatunguranye atangaza ko yamaze gusezera gukora indirimbo za ‘Secular’, kuko yamaze kuyoboka inzira y’agakiza.

Ni inkuru itarakiriwe neza n’abantu bamwe bari bamaze kumukunda mu ndirimbo zitandukanye nka Seka, Urugi, Brianna, Ubigenza Ute n’izindi, ndetse bamwe basigara mu gihirahiro bibaza ikintu cyaba cyaratumye afata iki cyemezo, gusa ku rundi ruhande bamwe barabyishimiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya agiye gutangira.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MIE, yabanje guhakana ibivugwa ko yafashe iki cyemezo kubera agahinda gakabije, dore ko byari bimaze iminsi bivugwa ko afite agahinda gakabije yatewe n’uko umuziki we wari usigaye ugenda biguruntege  bitewe no kubura abantu bamufasha bakamugeza kure nyuma y’uko atandukanye na MIE Empire akazenguruka muri ‘Label’ zigera kuri eshatu nta ndirimbo n’imwe ahakoreye.

Bosco yavuze ko ubusanzwe yakuze ari umuntu uba muri korali ndetse ari umuntu usenga cyane, ariko nyuma aza kwinjira muri ‘Secular’ mu buryo bwo gushaka amafaranga ndetse bamwe mu bantu bamuzi kuva kera bamubwiraga ko ibintu agiyemo bidakwiye.

Yavuze ko umunsi umwe yabyutse yumva ameze neza nta kibazo na kimwe afite atangira kwitekerezaho no kwibuka ubuzima yanyuzemo n’ibizazane yagiye anyuramo ariko akabcamo kandi yemye, asanga hari ukundi kuboko kubirimo (Imbaraga) kw’Imana birangira afashe umwanzuro wo kongera kugaruka mu murongo w’agakiza yahozemo kuva kera.

Yagize ati “Icyo gihe mbyuka nge nari meze neza nta kibazo mfite, ndi kumwe n’abantu bange, ndiyibuka. Ubundi ngewe nakuze nyobora korali…N’ubundi naje ariko meze (ari mu gakiza), ariko nigira inama yo gukorera amafaranga nk’abandi bose…Abantu barambwiraga ngo ibintu birimo amafaranga nange nkumva nibyo.

“Nari maze iminsi mpura n’intambara nyinshi nkazitsindirwa n’Imana, nkabona ibintu byose bimbayeho ndabirenze ariko bihurirana n’uko muri iyo minsi nari nsigaye mfashwa cyane na ‘Gospel’, mbihuza gutyo numva umwanzuro ubaye uwo.”

Niyo Bosco ntazongera kwandika ibishegu
Mu gihe benshi usanga bibaza niba acyandika n’indirimbo za ‘Secular’ kandi yararetse kuzirirmba, yavuze ko nubwo yabivuyemo ariko kwandika ni umwuga umutunze.

Avuga ko kwandika indirimbo za ‘Secular’ atabiretse kuko bimuha amafaranga, ariko kuri ubu asigaye abanza akamenya ubutumwa buri muri iyo ndirimbo niba nta bishegu birimo, aho yatanze urugero ko ubu adashobora kongera kwandika indirimbo nk’Urugi

Related posts

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira

Oda Paccy yashyize umucyo ku bibaza impamvu atigeze aririmba mu gitaramo cya Riderman na Bul Dogg.