“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame

 

Mu masengesho ngaruka mwaka yo gushima Imana ku byo yakoreye Igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku kuba amatora aheruka yaragenze neza, ashimangira ko ” U Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi”.

Aya masengesho yari afite umwihariko wo gushima Imana ku migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika ndeyse n’ay’Abadepite yo ku wa 15 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana by’umwihariko ku matora yo mu Rwanda.

Yagize ati: “Byagenze neza, uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi babonaga bitagenda neza, ubwo ni yo mpamvu batangara.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku matora aheruka kuba mu Rwanda, avuga ko kuba yaragenze neza ari ubudasa bw’u Rwanda.

Ati “Ibyo rero na byo ubwabyo ni ibiganisha ku mwihariko cyangwa bya bindi abantu bagiye bita ubudasa bw’u Rwanda. Ibihugu byinshi bifite ubudasa, u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi, ari amateka twanyuzemo n’amabi nabyo bifite uko biduha umwihariko, uko abantu batureba ariko noneho uko twavuye muri ayo mateka, byabaye indi mpamvu y’ubudasa.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, avuga ko amasomo u Rwanda rwavanye mu bibi rwanyuzemo, rugomba kuyifashisha mu gukora ibyiza, aho gusubira muri ayo mateka mabi.

Yagize ati: “Ndizera ko amasomo yavuye mu bibi by’ibyo umuntu ashobora gukora, azatuma dushobora gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima, akaba ari byo bihoraho kurusha gusubira mu mateka yacu.”

Perezida Kagame yagarutse ku muco wo gushima, avuga ko gushima bitakabaye umuhango gusa, ahubwo hakabaye hari Impamvu yo gushima.

Umuco wo gushima kandi wari wagarutsweho n’uwigishije ijambo ry’Imana muri aya masengesho, Umuyobozi Mukuru wa Ellel Ministries Rwanda, Lambert Bariho akaba yavuze ko umuco wo gushima ku gihugu n’abantu muri rusange ari byiza nk’uko bigaragara muri Zaburi 100: 1-5.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro