Ngiye Gusara nabuze umuhungu dukundana | Bavuga Ko Nsa Nigisimba | Baranseka Cyane Nkabura Icyo Nakora.

Muri iki gitondo habyutse havugwa inkuru iteye agahinda y’umukobwa ubayeho mu buzima bubabaje cyane.

Mu murenge wa Karengera Akarere Ka nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba Hari umwana w’umukobwa ufite ibibyimba mu maso.

Bakunzi bacu burya ubuzima tubamo buragoye kandi burya twese ntabwo tubayeho mu buzima bugoye ku rwego rungana uyu munsi rero turikumwe n’umwana w’umukobwa ubayeho nabi cyane kubera uburwayi bwe.

Uyu ni mwana w’umukobwa wahuye n’ubuzima bubi akiri muto,Amazina ye yitwa Nshuti Clemence,akaba afite uburwayi bukomeye cyane bw’ibibyimba mu maso bumutera imfunwe ryo kujya mu bandi bana bagenzi be.

Nkuko abisobanura neza Uyu Oliva avuga ko ubu burwayi yabuvukanye akivuka akabukurana gusa ngo uko imyaka yagiye yicuma niko nabwo bwakomeje kwiyongera kuburyo nawe yageze aho akabiburira ubusobanuro.

Mu byukuri Clemence ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 22 ari nayo amaranye n’ubu burwayi nkuko byumvikana mu mvugo ye ati”Maze imyaka 22 nkaba nyimaranye n’ubu burwayi butarakira nabuze ubushobozi bwo kwivuza ndatuza”.

Mu byukuri Clemence asobanura ko ababyeyi be bamubwiye ko ari gutya yavutse aho yavukiye mu bitaro bya Mwezi bamwohereza ahitwa mu bushenyi biranga noneho bamwohereza Ikibungo naho bikomeza kwanga aribwo bamwohereje I kigali ahageze bamubwira ko kugira ngo akire ari uko yajya kwivuriza mu bitaro byo Hanze y’uRwanda.

Mu ijambo rya ati” kwa Muganga bampaye taransiferi yo kujya kwivuza mu bitaro bitandukanye byo mu bihugu bitandukanye nka Uganda ariko twabuze ubushobozi bwo kujyayo.

Akomeza agira Ati”Rwose twabuze ubushobozi,ubushobozi bwacu bwagarukiye mu Rwanda gusa,amasambu yose baragurishije kuri ubu ntamutungo dusigaranye twagurisha waduha ubwo bushobozi bwo kujya kwivuza.

Abaturanyi be basobanura ko uyu olive afite ibibazo bikomeye cyane cyane mu mibereho ye aho asoza ikikiganiro yasabye ubufasha bwo kuba yabona umuterankunga wamufasha akaba yabona ubushobozi bwo kuba yajya kwivuza hanze muri Uganda.

Kugeza kuri ubu Clemence abayeho mu buzima bugoye cyane aho no kubona ibimutunga ari ikibazo gikomeye cyane nkuko yabidutangarije.

Abasanzwe bazi neza clemence batangarije itangazamakuru ko abayeho mu buzima bubi cyane ndetse ko bafite impungenge kubuzima bwe bwejo hazaza.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.