Intama yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo gukubita umuntu umutwe agapfa

Mu gihugu cya Sudani y’epfo haravugwa inkuru itangaje aho intama yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo gukubita umuntu umutwe bikamuviramo gupfa.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho iyi ntama umuntu yakwita inyamabara yahuye n’umugore witwa Adhieu Chaping w’imyaka 45, niko kumukubita umutwe inshuro nyinshi mu gatuza buza kurangira ashuzemo umwuka. Mu rwego rwo kuyihana rero nk’uko mu muco wabo bigenda ngo iyi ntama igomba kumara imyaka itatu mu munyururu. Igifungo cyayo izagikorera mu kigo cya gisirikare kiri hafi aho.

Si intama yonyine izahanwa kuko na nyirayo agomba gutanga inka eshanu z’impozamarira ku muryango wa nyakwigendera. Iyi ntama ngo yamukubise imitwe myinshi kandi iremereye imuvunagura imbavu, ni mbere y’uko ashiramo umwuka mu masaha yakurikiyeho. Polisi nayo ngo yahise itabara maze ita muri yombi iyi ntama, ubu ngo ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Maleng Agok Payam ni mu gace ka Akuel Yol.

Amakuru avuga ko umuryango wa nyakwigendera ndetse na nyiri iyi ntama ari abaturanyi ndetse bakaba banafitanye amasano yo mu miryango. Nk’uko amategeko yo mu muco wabo abigena, iyi ntama nirangiza igihano yakatiwe izahabwa umuryango w’uyu mugore(nyakwigendera). Imiryango yombi kandi iba igomba kugirana amasezerano imbere y’ubuyobozi kugirango hatazagira uyarengaho.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda