Rusizi: Umukobwa yahuye n’ uruva gusenya ubwo yari agiye gusezerana ku murenge ategereza umusore araheba igihe aziye ahakora ibintu bidasanzwe.

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru ikomeje guca ibintu , aho umukobwa wo mu Murenge wa Nkanka yahuye n’ uruva gusenya ubwo yari agiye gusezerana ariko ahageze ategereza umusore aramuheba ndetse aho ahagereye yanga ko basezerana ahubwo ahitamo Kwigendera.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022, ahagana ku isaa yine za mu gitondo.

Kuri iyi tariki twavuze ahabanza umukobwa yabanje guhamagara umusore bari bemeranyije gusezeserana ndetse biteguraga kurushinga ariko telefone ye ntiyacamo.

Nyuma y’ igihe kitarambiranye , uwo musore yahingutse ku murenge yambaye agapira kajya gusa n’ umutuku , agenda anyura mu bari batashye ubukwe bwe asa n’ umwenyura.

Ubwo umusore yari amaze kuhagera yavuze ko atari busezerane kuko mu muryango we nta muntu umushyigikiye.

Yatangarije ikinyamakuru BTN TV ko yaganiraga n’ umukunzi we ndetse bagashyira ku murongo ibyo kurushinga kwabo.

Yagize ati“ Yazaga tukaganira mu buryo bwose bushoboka. Iyo navaga mu isoko ndi gucuruza, twatahanaga nkamuherekeza nzi ko bizakunda.

Yavuze ko bitewe n’ umugore yari afite , iwabo batashakaga ko azana undi.

Yakomeje ati“ Yambwiye ko ‘ yavuganye n’ ababyeyi banjye bari buze.’Nari mvuye gushaka ababyeyi bambwira kutajya mu rugo kuko twatinze , bati ngwino turagutiza [imyenda] wambare maze usezerane aho kugira ngo uduteshe umutwe”.

Umukobwa witeguraga gusezerana na we yashimangiye ko yari amaze igihe agirana ibiganiro n’ umukunzi we ku buryo yumvaga biri ku murongo.

Ati“ Saa Moya yambajije niba twahagurutse , ndamubwira nti twebwe ababyeyi bahageze , twahagurutse. Ibintu byo guhinduka ntabyo nari nzi”.

Mbere y’ uko uyu munsi ugera , se w’ umukobwa yari yabwiye umwana we ko umukwe we azamushakira imyenda yo kwambara ku munsi wo gusezerana ariko abo mu muryango we banze gushyingira uwo musore.

Se yagize ati“ Namujyaho , azagende wenyine yibane ntacyo nzamukorera. Nta n’ ubwo nzamusinyira”.

Abavandimwe b’ uyu mukobwa bahise bazamura amajwi bagaragaza ko adashobotse kuko n’ umugore we wa mbere babanaga ‘ kandi ngo wari ufite amafaranga’ batashobokanye kandi ntacyo yamumariye.

Ati“ N’ uyu ntimuzashobokana taha. Ntabwo dufite umwana wo kujugunya. Muzehe namutanga azamwirengera”.

Baziki Yusufu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nkanka, yavuze ko nyuma yo kuganirizwa yasanze ntacyo yashingiraho asezeranya aba bombi.

Yagize ati“ Kuri iki kibazo kibaye. Amasezerano agira agaciro iyo impande zombi zayashyizeho umukono, iyo batarayasinya , nta gaciro agira. Abo bageni twagerageje kubugisha nk’ ubuyobozi kuko ari inshingano zacu ariko bananirwa kumvikana.Twabagiriye inama ko bagenda bakabiganiraho hanyuma bazamara kubyumvikana bakagaruka bagasezerana”.

Umusore wataye umukobwa bagombaga gusezerana ku murenge , bivugwa ko yari afite undi mugore babanaga bitemewe n’ amategeko ariko akajya amusaba amafaranga nyuma baza gutandukana.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro