Abarundi batangiye gushya ubwoba byakomeye intambara iri kubasatira iva muri Congo.

 

Rayon Sports ishobora gutakaza igikombe cya Shampiyona nyuma y’ inkuru iramukiyeho ibabaje!

Amagambo yavuzwe ni Imfura ya Gen. Makanika , mu muhango wo kumusezera bwa nyuma ateye agahinda!

Abarundi batangiye gushya ubwoba nyuma y’ uko intambara iri kubasatira iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage bo mu Burundi barimo kuvuga ko ubwobwa ari bwinshi nyuma y’ aho intambara iri kubera muri DRC ikomeje kwegera iki gihugu cyabo ,byatumye batangira gusaka mu makambi y’ impunzi.

Ni ubwoba bwagaragaye mu baturage batuye mu ntara ya Muyinga ,cankuzo na Ruyigi, ari naho igisikare cy’ u Burundi kiri gusaka cyane. Ibyo byabaye mu gihe muri utwo turere habaye urujya n’uruza rw’ abasirikare rudasanzwe no kwiyongera kw’ imvugo zibiba amacakubiri ashingiye ku moko ,abahatuye bakaba bafite impungenge z’ umutekano wabo.

Amakuru avuga ko muri izo ntara abaturage bagaragaza ko bafite impungenge ku bijyanye ni uko amakimbirane yiyongera mu gihe amatora yegereje. Baramagana ubukana bw’ ibivugwa muri iki gihugu hejuru y’ intarambara ziri kubera muri Congo n’ ifungwa ridasanzwe rikomeje gukorerwa Abanye_ Congo batuye muri iki gihugu n’ Abarundi ubwabo. Ikindi ni uko mu nkambi z’ impunzi z’ Abanye_ Congo cyane cyane iya Bwagiriza na Nyankanda ,ziherereye mu ntara ya Ruyigi.izi nkambi zikaba zigwiyemo abo mu bwoko bw’ Abanyamulenge, nizo zongerewemo ibikorwa byo gusaka.

Ikinyamakuru Sos Media Burundi mu inkuru yacyo yasohoye yagira iti” iri Saka ryatewe n’ ubwoba bwo kwinjira kw’ abarwanyi mu Burundi ,aho bahunga intambara muri RDC . Aha hakaba hamaze gusakwa inshuro 2 kuva ukwezi gutangiye Kandi abantu batari munsi y’ ijana bakaba bamaze gutabwa muri yombi”.

Abaturage bahaye amakuru SoS Media Burundu dukesha aya makuru avuga ko amakamyo y’ i gisirikare arenga 30 yanyuze muri iki Kigo cya Gisirikare kiberamo amahugurwa kuva mu ntangiriro z’ uku kwezi turimo.

Related posts

Amagambo yavuzwe ni Imfura ya Gen. Makanika , mu muhango wo kumusezera bwa nyuma ateye agahinda!

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.