Gicumbi : Abiga kuri G.S Kinishya TSS bazengerejwe n’umunuko w’ubwiherero.

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinishya TSS barasaba gukizwa umunuko uturuka mu cyobo kidapfundikiye ndetse n’ubwiherero bwashaje.

Uretse kubona ikigaragaza ko ari ubwiherero ariko uri kubukoresha abonwa n’umuhisi n’umugenzi.

Ubu bwiherero imiryango imwe yarafunzwe, ubundi bigaragara ko butagikoreshwa,iruhande rwabwo hari icyobo gishyirwamo umwanda uturuka muri ubwo bwiherero nacyo kidapfundikiye ku buryo ushobora kugwamo ndetse yewe n’amasazi aba atumuka.

Abanyeshuri biga muri iki kigo baganiriye n’ Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kibangamiye imyigire ndetse n’imitsindire yabo binyuze mu mpumuro mbi iva muri iki cyobo n’uko ikabasanga mu mashuri dore ko ari naho bafatira amafunguro.

Iraguha Valens yagize ati :”Ikibazo cy’ubwiherero butameze neza kiratubangamira cyane,hari ubwo ujya kubukoresha ukagira ubwoba ngo buraguhirimaho,yewe hari n’ubwo ugira ipfunwe ryo kujyamo kuko iyo urimo abari hanze baba bakubona”.

Yakomeje agira ati:”Hari igihe tuba turi mu ishuri isazi zikadusangamo,niyo turi kurya tujya kubona tukabona ziraje kandi niho ziba ziturutse pe.”

Umuhoza Ange we yagize ati : ”Hari ubwo tuba turi mu ishuri tukumva impumuro mbi idusanzemo tukumva twareka kwiga,rwose iki kibazo kiratubangamiye cyane, twifuza ko inzego z’ubuyobozi bireba zadufasha wenda bakagifunga kuko byatuma umunuko utongera kudusanga mu ishuri.”

Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kinishya TSS,yemereye Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru ko ibi bibazo bihari kandi ngo nawe hari icyo yabikozeho.

Yagize ati : ”Dufite ikibazo cy’ubwiherero bwasadutse mu mpande,hari n’ubwo tuzana agasima tugashyiraho ejo tugasanga urundi ruhande rwasadutse,yewe n’ubwiherero akarere katwubakiye bwahise busaduka,ibi byatumye dufunga ubwangiritse cyane ariko n’uburigukora bufite ikibazo pe”.

Yakomeje agira
ati:” Ikibazo cy’icyobo kirahari pe,twabuze ubushobozi bwo kugipfundikira,cyakora tugerageza kuvidura mu mpera z’icyumweru kuko aba aribwo abanyeshuri batari kwiga”.

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage asanga ikigo cyagakwiye kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati : ”Icyo kigo tumaze iminsi tugikurikirana,twabonye imiterere yacyo igoranye n’uko twubaka ubwiherero bugiye hejuru,niba ubwiherero twubatse bwarongeye bukangirika tugiye kongera guhwitura ubuyobozi bwacyo burebe icyo bwagikoraho”.

Yakomeje agira Ati : ”Kubijyanye n’icyobo twasaba ubuyobozi bw’ikigo kwishakamo ibisubizo bukagipfundikira kuko icyo kibazo kiri mubyo turi gukemura bibangamiye isuku n’isukura,niba icyo kibazo kirenze ubushobozi bwabo batubwira tukazategereza igihe hazabonekera ingengo y’imari yo kugikemura”.

Muri iki kigo cy’amashuri cya Kinishya TSS higaho abanyeshuri basaga 2019 bagizwe n’abiga mu Mashuri Abanza 1435 ndetse n’Ayisumbuye,Imyuga n’Ubumenyingiro(TSS) 584 kikaba gifite ubwiherero 30 ariko hafi ya bwose bukaba bwarangiritse.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kinishya TSS rwigaho abanyeshuri baturutse mu mirenge ya Nyankenke,Manyagiro,Byumba ndetse n’abo mu bice bimwe byo mu Murenge wa Gatebe ho mu karere ka Burera.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Nyankenke mu karere ka Gicumbi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro