Ndi umubyeyi w’ abana babiri, mfite umugabo tubana ariko namufashe ari mu maguru y’ undi mugore _ Ubuse koko nkore iki?

Mu by’ukuri dusanzwe dufite amazu dukodesha ariko hakaba harimo umugore n’umugabo banafite abana umukuru uri  mu kigero cy’imyaka 12, aho baruhukiye bahise bajya kwa nyirakuru mu cyaro.

Nyina niwe wasigaye mu rugo kuko n’ubundi umugabo we ni tandiboyi ku makamyo ntabwo aba ahari. Ubwo imvura yagwaga ahagana saa moya z’ijoro ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo nafashe umugabo wanjye yicaye mu maguru y’uwo mugore, ubu usigaye uba mu nzu wenyine.

Ubwo ako kavura kagwaga, hari amakuru nahawe n’abaturanyi ko umugabo wanjye yinjiyeyo, na njye nagiye buhoro buhoro mpita ninjira ntakomanze ariko bucece, mbese nsanga bari muri salo, umugore yicaye ku ntebe yegamye noneho umugabo wanjye yicaye mu maguru ye amwegamyeho.

Mbese narebye ibyo barimo binyereka ko atari ubwa mbere bari bahuje urugwiro, ubwo umugore yamukorakoraga mu mutwe, akamanura mu gituza, umugabo wanjye nawe erega ndeba akorakora ibibero bye si nakubwira.

Mbese kubera ko nabanje gufata akanya nkareba ibyo barimo ndi mu muryango ntari nagira icyo mbabwira, nabonaga ubusambanyi babutangiye kandi ubwo nahawe amakuru nsanzwe mbyumva ko umugabo wanjye anyarukirayo ndetse ko bajya banasohokana, ibirenze kuri ibyo ko n’inzu bashobora kuba bamaze igihe batamwishyura, ariko we akambwira ko bishyuye.

Ubwo nahise mbabwira nti ‘Uwububa abonwa n’uhagaze” mbaza umugabo wanjye icyo yamburanye abura icyo ansubiza, mbese amera nk’ikigoryi kuko nawe yahise agwa mu kantu, uretse ijambo rimwe yavuze ati ‘ Ni nde ukubwiye ko ndi hano? Nta kindi yongeyeho.

Nanze kwirirwa ntera impaka cyangwa ngo mbateze abantu, ngo Isi ibabone, ahubwo nahise nisubirira mu rugo, hashize akanya nawe mbona araje mbese nta jambo afite. Kuva uwo munsi ndi mu cyumba cyanjye, nawe ari mu cye, ntawe uvugisha undi kuko ku bwanjye ndumva nkiremerewe. Mungire inama, murakoze!

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.