Mutesi Aurore wari ufite igikomere cy’ urukundo yabonye ucyomora

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yambitswe impeta n’umukunzi we mushya amwemerera kuzamubera umugore. Ni nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barashakanye

Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu Nyampinga yambitswe impeta y’urukundo na Egide ayimwambikiye muri pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Bijoux utarahiriwe n’ urushako haricyo yisabiye umuntu uzamutereta

Nyuma y’amezi atanu gusa, Taliki ya 29 Nyakanga 2018 aba bombi baje gusezerana mu mategeko bemeranywa kubana nk’umugore n’umugabo.

Umunyenga w’urukundo rwabo ntiwatinze kuko nyuma y’amezi atanu basezeranye umubano wabo wajemo agatotsi ndetse bitangira guhwihwiswa ko batandukanye bucece.

Ibyo abantu bacyekaga byari bifite ishingiro kuko aba bombi ntawari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urukuta rwa instagram bakundaga kunyuzaho amakuru y’urukundo rwabo.

Ku nkuta zabo za instagram wasangaga baratatseho amafoto meza cyane abagaragaza baryohewe n’urukundo. Akenshi babaga babwirana amagambo aryoheye amatwi abenshi bazi nk’imitoma mu mvugo y’ubu.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa mu mwaka wa 2014 gusa ruza gushyirwaho akadomo mu mwaka wa 2019 n’ubwo Aurore we yatangaje itandukana ryabo mu 2020.

Icyakora nta makuru menshi aramenyekana ku musore mushya wambitse uyu mwali impeta n’ubwo bivugwa ko nawe asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu mukobwa nawe aba.

Kayibanda Aurore yakomeje gukwepa itangazamakuru kuri iyi ngingo dore ko inshuro zose twagerageje kumuvugisha tutigeze tumubona.

Ku mbuga Nkoranyambaga benshi babyishimiye bavuga ko abonye umuhoza amarira yatewe na Egide mu gihe hari abandi bemeza ko urukundo rwe n’ubundi rutazaramba bashingiye ku mateka y’urwa mbere.

Kayibanda Mutesi Aurore urabona ko yari afite akanyamuneza ko kwambikwa impeta

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga