Nyuma y’ uko Umunyamakuru akaba n’ umuhanzi Phil Peter atangaje amagambo yibasira Danny Nanone avuga ko abakunzi b’ uyu muraperi bakwiriye kubanza kumutoza ikinyabupfura. Danny Nanone na we kwihanga byanze asubiza uyu munyamakuru agira ati” Petero Nzukira yongeye kuvuga ubusa”.
Mu butumwa Phil Peter yatambukije Ku mbuga nkoranyambaga wasembuye Danny Nanone, naho yagize ati” Mubanze mwigishe uwo muraperi wanyu ikinyabupfura ,umuntu umubaza ikibazo gisanzwe agasubuza atukanaazi ko ari kuri televiziyi n’ abana be bashobora kuba bari kureba,hariya ubwo yazabaha ubuhe burere? Ubaye uje mu keep ganir Uzi ko utiteguye gusubiza ibibazo urabazwa ,wajya wigumira iwawe cyabgwa ukavuga ko nta kintu ushaka kubivivugaho”.
Uyu muraperi nawe kwihangana byanze, afata ifot mu bitabo by’ ikinyarwanda cyo hambere ayifashisha mu kwibasira Phil Peter ,agira ati”Petero Nzukira yongeye kuvuga ubusa”.
Ibi byaje gute?
Nyuma y’ uko mu minsi ishize aba bombi baje gukozanyaho bikomeye ubwo bari mu kiganiro ‘ The Choice Live’ gisanzwe gikorwa n’ uyu munyamakuru Phil Peter, uku guterana amagambo ntawo byashimishije abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibi byaje kugeraho Phil Peter yibutsa uyu muhanzi ko ari umubyeyi ni ubwo abana be bajya kumurera akanga kubakingurira,agahitamo kugumana n’ inkumi mu nzu. Uyu muraperi na we yanze kuripfana muri iki kiganiro ,ndetse yageze ubwo abwira Phil Peter ati” Birababaje ko waba uri umuntu w’ umugabo ,ukaba ugira ubujajwa kandi uri mukuru”.
Ibi biri kuvugwa mu gihe uyu muhanzi Danny Nanone akomeje imyiteguro yo gusohora EP ye NSHYA yise’ 112′ izajya hanze ku wa 20 Werurwe 2025.