Bijoux utarahiriwe n’ urushako haricyo yisabiye umuntu uzamutereta

Munezero Aline Uzwi nka Bijoux muri Filime y’ uruhererekane yitwa ‘ Bamenya’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023 , yanyujije ubutumwa kurubuga rwa Instagram akoresha ariko bumara amasaha 24 gusa yahise abusiba aho yavuze ko umuntu agomba kubana na we cyangwa guteretana nawe ari umuntu umwumva, abantu benshi bahise bagira amakenga bibazo impamvu ibi bintu abivuze.

Uyu mukobwa ukunzwe nabenshi muri filime nyarwanda yakoze ubukwe na Lionel
Lionel Sentore gusa bika bivugwa ko baba baratandukanye ariko aba bombi bakomeje kuryumaho.

Ni amakuru yagiye avugwaho n’abantu batandukanye ndetse barimo n’inshuti zabo bwite, bakayashingira ku kuba bose barasibye amafoto bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije kuri Instagram Story ye ariko butamaze umwanya munini, Munezero Aline , ariko uzwi nka Bijoux yateje urujijo abantu benshi bibazo icyo yari ashatse kuvuga, yifashishije ifoto y’ amaboko abiri yambaye isaha aho yagize ati “Teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

Gusa ntabwo biramenyeka neza icyo uyu mukobwa yari agamije gusa hari bamwe batangiye kuvuga ko yaba ari mu rukundo rushya.

Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga