Abafana ba Rayon Sports bakomeje gushinja ubuyobozi amakosa atatu akomeye

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bukomeje kunengwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru bitewe n’uko muri iyi minsi hari ibitarimo kugenda neza.

Impamvu ya mbere abakunzi ba Rayon Sports batishimye nk’uko bisanzwe ni uko iyi kipe yananiwe kugura rutahizamu ukomeye uzaza gufasha ikipe gutsinda ibitego byinshi, nyamara byarashobokaga ko basinyisha Sumaila Moro watsinze ibitego 9 muri Etincelles FC kandi akabitsinda ku mikino yahuyemo n’amakipe yose akomeye mu Rwanda.

Impamvu ya kabiri ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kunengwa muri iyi minsi ni uko bwahembye igice cy’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2022, mu gihe ubuyobozi bwari bwaratangaje ko ikibazo cy’imushahara itabonekera igihe cyakemutse, kuri ubu abakinnyi hafi ya bose ntabwo bishimye ndetse hari na bamwe badashaka gukora imyitozo kubera iyo mpamvu barangajwe imbere na Nishimwe Blaise.

Impamvu ya gatatu ni uko abenshi mu bafana ba Rayon Sports batishimiye uburyo Rayon Sports ihora itsindwa n’abakeba ndetse bikaba ibintu bisanzwe, kuva Uwayezu Jean Fidele yatorerwa kuyobora Rayon Sports mu mpera z’umwaka wa 2020 akaba atazi uko gutsinda APR na Kiyovu Sports bimera, ndetse akaba nta gikombe na kimwe bari batwara.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]