Musanze: Ababyeyi bakurikiranweho kwihekura.

Mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani, bigakekwa ko yaba yishwe n’ababyeyi be, bakaba bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.

Nk’uko bamwe mu baturage babitangarije KigaliToday dukesha iyi nkuru, ngo ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, abo babyeyi basanze umwana wabo ku ishuri bamushinja ko yabibye amafaranga ibihumbi 10.

Ngo ubwo umwana yari mu ishuri yiga, yabonye ababyeyi be bageze ku ishuri ariruka, nibwo ise yamwirutseho amufashe amujyana mu rugo.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ngo nibwo abo babyeyi, umugabo w’imyaka 28 n’umugore w’imyaka 27, babyutse bavuza induru, bavuga ko babyutse bagasanga umwana wabo yapfuye kandi ko batazi icyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko abo babyeyi bombi bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Busogo, aho barimo kubazwa ku rupfu rw’uwo mwana wabo.

Ati “Uwo mwana yarapfuye koko, ababyeyi batabaje bavuga ko umwana wabo yitabye Imana, ariko bikaba bikekwa ko bashobora kuba baramukubise bikavamo urupfu, iperereza riracyakorwa. Abo babyeyi barimo gukurikiranwaho urwo rupfu rw’umwana, aho bombi bafungiye kuri Polisi Sitation ya Busogo”.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burgundu.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Musanze

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.