Amafoto: FERWAFA yahagaritse ikibuga cya Rugende nyuma yo kwinubirwa na Mukura VS yanze kugikiniraho

Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye ko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)ryahagaritse ikibuga cya Rugende.

Ibi bibaye nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Addax FC yari kwakiramo Mukura VS kuri iki kibuga cya Rugende, tariki 17 Mutarama 2024, utahabereye kubera ko Mukuru yanze kugikiniraho kuko  cyari cyangiritse cyane,nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye.

 

Iki kibuga cya Rugende cya kinirwaho n’ikipe ya Addax ya Juvenal nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports yahise  afata umwanzuro wo kugura Rugende,ahita ayihindurira izina ayita Addax FC.

Uyu mukino wari guhuza Addax na Mukura VS wamaze kuba wimurirwa ku kibuga cy’i Kabuga [cy’Abangilikani] tariki 24 Mutarama 2024.

Iki kibuga cya Rugende cyari gisanzwe gikinirwaho n’amakipe 3 Gasabo United, Aspor FC na Addax.

Ikibuga cya Rugende mu gihe cy’imvura kiba kimeze nk’umurima.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]