Kayonza: Abavumvu baratabaza kubwo kubura isoko ry’ubuki.

Abavumvu bibumbiye mu ihuriro ry’abavumvu rya Akagera Bee Keepers rikorera mu gace kegereye Pariki y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki urenga toni 1.8 ariko baburiye isoko.

Iryo huriro mu ntangiriro nta musaruro mwinshi ryabonaga, ariko nyuma uko bagiye bahabwa amahugurwa umusaruro wavuye ku bilo 300 ku gihembwe ugera kuri toni zisaga 2 ku gihembwe, ku buryo ubu bafite ubwo baburiye isoko, bakaba bikanga ko bashobora kugwa mu gihombo.

Bagiraneza Josephine ni umuyobozi w’Ihuriro Akagera Bee Keepers, yavuze ko batangiye bakora ubuvumvu buciciritse ariko aho batangiye gukorera hamwe bagakora kinyamwuga bamaze kubona umusaruro mwinshi, imbogamizi zikiri isoko ridahagije.

Yagize ati: “Tugira isoko mu Kagera ariko ritwara umusaruro muke. Twahinduye imizinga ya Kinyarwanda dushyiramo iya Kijyambere, birimo gutuma rero tugira umusaruro wiyongera ku bwinshi ari yo ntandaro yo kubura isoko.”

Yakomeje agira ati:”Ubu dufite ubuki bwinshi bw’igishami bubitse bwabuze abaguzi kandi ubu bushobora kwangirika iyo bumaze iminsi kuko butandukanye n’ubuki bw’umushongi bwo bushobora kugeza no ku myaka ibiri bubitse kandi nta kibazo bufite.Ubuki bw’igishami bukoreshwa mu nganda zenga inzoga n’ahandi ariko uko butinda ni ko bugenda burushaho gufatana ku buryo wajombamo icyuma nticyinjire iyo bumaze igihe. Murumva ko ari imbogamizi zikomeye kandi ni ubuki busanzwe ariko biba bitewe naho inzuki zagiye zihovywa.”

Izindi mpungenge bafite ziterwa nuko binjiye mu gihe cyo guhakura ubundi buki mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe buzaza busanga ubuki bw’igishami buri mu bubiko nkuko Nshimiyimana Elia uyobora koperative KOPANYAKA yabisobanuye.

Yagize ati: “Ubu twatangiye guhakura muri iyi sizoni kandi tuzageza mu kwezi kwa Gashyantare, mu bubiko ubuki burimo ni bwinshi bwabuze isoko twabuze uko tubigenza kandi natwe tugamije iterambere ry’imiryango yacu n’igihugu ariko turi gukomwa mu nkokora no kubura isoko. Kubona umusaruro ukabura isoko biri kugira ingaruka ku miryango yacu kuko umusaruro uhunitse utari kuduha amafaranga ngo tugire ibikorwa dukora, iterambere riradindira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gufatanya n’iyi koperative bakabashakira isoko ry’uyu musaruro.

Yagize ati: “Turavugana na bo batubwire umusaruro wabuze isoko uko ungana hanyuma turebe abantu n’aba rwiyemezamirimo bashobora gukenera ubuki. Turabizeza ubufatanye kuko tutabikoze bashobora gucika intege bitewe nuko babigiyemo bazi ko bishobora kubabyarira inyungu, icyo tugiye gukora ni ukubashakira isoko kugira ngo tubahuze n’abashaka kubagurira umusaruro wabo.”

Ihuriro ry’abavumvu ryitwa Akagera Bee Keepers rigizwe n’amakoperative atandatu afite abanyamuryango 311 abagore 101 n’abagabo 210.

Toni 1.8 z’ubuki zabuze isoko

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame