Murindahabi Irene yashyize asubiza Abanyamakuru b’i Burundi bamushinza kubasibira ibiganiro

Murindahabi Irene, Umunyamakuru akaba n’umujyanama mukuru wa Vestine na Dorcas, nyuma y’igihe abantu bategereje kumva icyo avuga ku byo ashinjwa n’Abanyamakuru b’i Burundi, yashyize arabyemera ndetse avuga ko zari inshingano ze.

Mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube wa MIE Empire, Irene yavuze ko byari inshingano ze Kandi ko mbere y’uko bakora igitaramo babanje gukora ikiganiro n’itangazamakuru basobanura ko bitemewe gufata amashusho.

Yagize ati, “Mbere y’uko dukora igitaramo twaremeye dukora ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo tubisobanure neza byose, abaje kubikora rero Kandi twari twavuze ko bitemewe gufata amashusho, nagombaga kubikuzaho kuko byari inshingano zange, nta n’impamvu yo kubasaba imbabazi.”

Irene yakomeje avuga ko ibyo yakoze nta rundi rwango yarafitiye  Abarundi, ko ahubwo Abanyamakuru baho barimo kumwicira akazi.

Yakomeje avuga ko kubireka bikagumaho bishobora kubangiriza ahazaza h’indirimbo zabo, ati ibyiza ahubwo tuzapanga ibindi bitaramo ku buryo amashusho ashobora gufatwa agashyirwa kuri YouTube ntibibe byabangamira abahanzi ko ahubwo we n’undi wese uzagerageza kongera kubikora ko azabukuzaho.

Ibi Abanyamakuru bashinzaga Murindahabi Irene, byabaye ubwo baheruka gukorera igitaramo I Burundi, ibi byaje guteza umwuka mubi hagati ya Irene ndetse n’abarundi.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze