Gicumbi: Ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habonetse umurambo  

 

Umusaza w’imyaka 66,Rugwabiza Edouard yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda yitabye Imana.

Umurambo we wabonetse kuri uyu wa 14 Mutarama 2024, mu mudugudu wa Cyasaku,Akagari ka Nyarwambu mu murenge wa Kaniga, ho mu karere ka Gicumbi.

Amakuru atangwa na bamwe mu muryango we, avuga ko yabuze ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, aho yavuye mu rugo iwe avuze ko agiye kugura ifu ya Kawunga.

Byageze mu gitondo bajya kumushakisha, bageze mu gashyamba kari hafi n’ umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo babonye umurambo wa nyakwigendera yapfuye.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ashobora kuba yishwe n’inzoga ya Kanyanga, icyakora inzego zibishinzwe ntabwo zirabyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uyu musaza bayamenye, ariko avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Ntihaherukaga kumvikana urupfu kuri uyu mupaka nk’uko byagiye bikunda kugaragara mu minsi yashize.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Gicumbi.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3