Yampano na Marina mu makimbirane: Indirimbo yasibwe, inkuru ihinduka ‘saga’Ati” Yampano yabuze amafaranga”

Mu ijoro ryakeye, Marina yasohoye itangazo risobanura impamvu yahisemo gusibisha indirimbo yakoranye na Yampano, ibintu byakurikiwe n’ubutumwa bwa Yampano busaba imbabazi. Iyi nkuru yavugishije benshi, by’umwihariko kubera uburyo Yampano yari yabanje kubura ubushobozi bwo gukora amashusho y’iyi ndirimbo, bikarangira ahisemo kwifashisha inkuru yo gusibwaho kwayo kugira ngo avugwe mu itangazamakuru.

Amavu n’amavuko y’ikibazo

Yampano na Marina bemeranyije gukorana indirimbo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, nyuma y’igihe kinini ibiganiro byabo bidatanga umusaruro. Ku itariki ya 12 Werurwe 2025, indirimbo yari imaze gukorwa, Marina asaba Yampano ko bayikorera amashusho kugira ngo isohoke nk’ibihangano bye byari bisanzwe bifite ireme. Bumvikanye ko amashusho akorwa ku wa 17 Werurwe 2025.

Ku wa 16 Werurwe, umunsi umwe mbere yo gufata amashusho, Yampano yahamagaye Marina amubwira ko yabuze amafaranga yo kuyakorera. Marina, wari wakunze iyi ndirimbo, yamubwiye ko yitangira amafaranga yo kwitegura (imisatsi na make-up), asaba Yampano ko we yakwiyemeza kubona abakorera amashusho. Gusa Yampano yamubwiye ko n’aho gukorera amashusho hadahari, bigaragaza ko atari yiteguye.

Nyuma yo gusanga bidashoboka, impande zombi zemeranyije ko indirimbo ishyirwa kuri ‘pause’ igasohoka mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, igihe baba bamaze kubona ubushobozi. Yampano yemera ayo masezerano. Ariko hashize iminsi itanu gusa, Yampano yashyize hanze amajwi y’iyi ndirimbo atabwiye Marina, maze abajijwe impamvu abihakana avuga ko bishoboka ko ari abo bakorana babyishyize hanze.

Indirimbo isibwe, Yampano asaba imbabazi

Marina, wabonye ko ibyo bemeranyije byirengagijwe, yahise afata icyemezo cyo gusibisha indirimbo avuga ko ari mu rwego rwo kurinda izina rye n’ireme ry’ibihangano aha abafana be. Nyuma yo kubona indirimbo isibwe, Yampano yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse anandikira Marina ubutumwa bukakaye aho yamwise ‘sekibi’.

Gusa nyuma y’igihe gito, Yampano yaje guhindura imvugo, asaba imbabazi mu buryo bwuje guca bugufi. Yagize ati: “Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha. Ni yo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi wa muzika.”

Yakomeje ashimangira ko Marina ari impano ikomeye ati: “Ibaze twanganye! Ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki myiza.”

Iki kibazo cyahise kiba inkuru itavugwaho rumwe, aho bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bemeza ko Yampano yari yamaze gutegura uburyo bwo gutwika iyi ‘saga’ kugira ngo avugwe mu itangazamakuru. Byaje kwemezwa n’uko ubwe yigeze kubwira umureberera inyungu za Marina ati: “Waretse ahubwo iyi ‘saga’ tukayikorera inkuru?”

Ese byari iby’amafaranga koko, cyangwa ni imikino yo kuvugwa?

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba koko Yampano yari afite ubushake bwo gukora amashusho y’indirimbo ye na Marina, cyangwa niba yari afite indi migambi yo kuyikoresha nk’amayeri yo gutuma avugwa mu itangazamakuru. Ariko ikigaragara ni uko amahirwe yari yahawe yo gukorana n’umuhanzikazi ukomeye yayapfushije ubusa, maze indirimbo yaharaniraga kugaragaza isibirwa burundu.

Related posts

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye

Petero nzukira yongeye kuvuga ubusa”Danny Nanone yongeye kwatsa umuriro kuri Phil Peter barapfa iki?