Hamenyekanye umutoza ukomeye ushobora kuza gusimbura Wade muri Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gufata icyemezo gikomeye cyo kwirukana umutoza Wade,bihutiye guhita bashaka undi mutoza umusimbura.

Uri kuvugwa n’umutoza w’umurundi Jimmy Ndayizeye,niwe ushobora kuza gusimbura umutoza Wade.

Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye umukinnyi wa Kiyovu Sports anakinira ikipe y’Igihugu y’Uburundi ndetse aranayitoza,ubu ari gutoza ikipe ya Le Messager Ngozi yiwabo Iburundi.

Jimmy Ndayizeye amenyereye umupira w’amaguru wo mu Rwanda kuko yatoje ikipe ya Espoir FC mu 2017, ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro atsindwa na APR FC.

Niwe mutoza uri kuvugwa cyane ko yaza gusimbura Wade muri Rayon Sports,akaba yayifasha kuyihesha igikombe cya shampiyona idaheruka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda