Mu nzove #Rayon sports yo ntirebwa nagahinda kandi makipe ku munsi wa 27 wa shampiyona.[INKURU IRAMBUYE]

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa umunsi wa 27, umukino witezwe na benshi ni uwo APR FC izakiramo Kiyovu Sports kuko niyo makipe ayoboye urutonde ahanganiye igikombe.

Mu gihe hari amakipe afite agahinda kubera kubura abakinnyi bamwe nabamwe ku mikino y’umunsi wa 27 Rayon Sports yo ntakibazo yifitiye kuko ntamukinnyi utemerewe gukina.

Imikino y’umunsi wa 27 ikaba iteganyijwe guhera ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu aho hateganyijwe imikino 4, ni mu gihe indi 4 nayo izakinwa ku Cyumweru.

Ikipe ya Rayon sports iherutse kunganya na APR FC mu mikino ya ½ y’igikombe cy’igihugu yo imbaraga ikomeje kuzishyira ku mukino wo kwishyura nubundi uzayihuza na APR FC mu cyumweru gitaha.

Ku Cyumweru, Musanze FC izaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, ni mu gihe Police FC izaba ikina na Mukura, AS Kigali na Rutsiro.

Myugariro wa AS Kigali, Bishira Latif ari mu bakinnyi 9 batemerewe gukina umunsi wa 27 wa shampiyona kuko bujuje amakarita abategeka gusiba umukino.

Gahunda y’umunsi wa 27

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022

Marine FC vs Etincelles FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Etoile de l’Est FC vs Espoir FC (NGOMA Stadium, 15h00)

APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)

Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022

Gicumbi FC vs Gasogi Utd (Gicumbi Stadium, 15h00)

Musanze FC vs Rayon Sports (Ubworoherane Stadium, 15h00)

Rutsiro FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium, 15h00)

Police FC vs MUKURA VS&L (Kigali Stadium,15h00)

Abatemerewe gukina umunsi wa 27

1. Bishira Latif (AS Kigali)

2. Hoziyana Kennedy (Bugesera FC)

3. Ganijuru Ishimwe (Bugesera FC)

4. Nyandwi Theophile (Bugesera FC)

5. Nsengayire Shadadi (Gicumbi FC)

6. Duru Mercy Ikenna (Gorilla FC)

7. Dusingizimana Gilbert (Kiyovu SC)

8. Muhire Anicet (Musanze FC)

9. Munyurangabo Cedric (Rutsiro FC)

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]