Mumarira menshi n’agahinda Nyiramana wo muri Seburikoko yashyinguwe.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umukinnyi wa filime Nyarwanda Nyiramana.

Uyu munsi tariki ya 4 Nzeri 2023 nibwo Nyakubyara Chantal wamamaye cyane nka Nyiramana muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yashyinguwe.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Nyiramana yitabye Imana azize uburwayi.

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bamwe mu batanze ubuhamya bagarageje ko yari amaze igihe arwaye ariko akaba ataritaweho ahubwo yatereranywe.

Mu minsi ya mbere ye y’uburwayi, Nyiramana yagiye kwa muganga ariko babura indwara, gusa ngo nta maraso yari afite biba ngombwa ko bamuha andi.

Siperansiya bakinana muri Seburikoko, yavuze ko agifatwa bari kumwe anamubwira kujya kwa muganga undi aranga.

Ati “Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege, yakurira urubyiniro akitura hasi, nibwo namubwiye kujya kwa muganga ariko aranga, twongeye guhura mbona yarashizemo cyane, yarananutse.”

Abakinnyi bakinananaga , bavuze ko babuze umukinnyi w’ingenzi kandi wakundaga abantu ariko bishimira ko byibuze abasigiye umukinnyi kuko umwana we yabyaye ubu akina muri Seburiko.

Umuvandimwe wa Nyiramana, Egidia yashimiye cyane Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava kuko yamubaye hafi cyane kuva yatangira umwuga wa filime ndetse no mu burwayi bwe.
Yavuze ko indwara yamuzahaje aho yarwaye afite ibiro 120 ariko akaba yaritabye Imana nta na 30 asigaranye.

Nyakubyara Chatal akaba asize abana 2, Shaffy ndetse na Teta wamaze kwinjira umwuga wo gukina filime.

Nyuma yo kumusezeraho, Nyiramana wari ufite imyaka 37 yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo mumarira menshi.

Nyiramana akaba yarumwe mubakinnyi bimena Seburikoko yarifite dore ko yagaragaragamo cyane.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga