Kamonyi: Yari agiye mu Intara avuye mu Mujyi wa Kigali , atwaye moto ariko birangira imwambuye ubuzima.

 

Kuri uyu wa mbere tariki 04 Nzeri 2023 ahagana saa saba z’amanywa nibwo mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 50 y’amavuko witwa Nshimiyimana Fidèle aho bivugwa ko yari avuye mu mujyi wa Kigali ashaka kwerekeza mu Ntara y’Amajyepfo yamara kwambuka ikiraro cya Nyabarongo akagonga ibyuma biri hafi y’Umuhanda agahita yitaba Imana.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari utwaye moto ifite plaque ARG 484 D warenze umuhanda mugari wa Kaburimbo uherereye mu karere ka Kamonyi agahita yitaba Imana

Yakomeje kandi avuga ko iyi mpanuka yatewe nuko nyirayo yayoboye nabi afite n’umuvuduko ukabije bigatuma agonga ibyuma byo ku muhanda. Aho yagize Ati “Uwari uyitwaye yahasize ubuzima uwo yari ahetse arakomereka byoroshye”

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari wajyanywe mu Bitaro bya Polisi Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe kandi  uwakomeretse arimo kwitabwaho mu Bitaro bya Nyarugenge.

Uyu nyakwigendera asize Umugore n’abana bagera kuri 6 aho bivugwa ko yakomokaga mu ntara y’amajyepfo Karere ka Nyanza.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro