Nyuma y’uko indwara y’umubyibuho ukabije ikomeje guhangayikisha benshi kuri ubu noneho habonetse igisubizo cyagufasha gutandukana nayo burundu.

Umubyibuho ukabije ni imwe mu ndwara zihangayikisha benshi cyane ko igira ingaruka mbi cyane ku mibereho ya muntu.

Muri iyi nkuru yacu rero tugiye kubagezaho bimwe mu bitera iyi ndwara y’umubyibuho ukabije ndetse n’ingaruka zayo gusa by’umwihariko tubafitiye n’igisubizo cyagufasha gukira iyi ndwara.

Ubundi bavuga umubyibuho ukabije cyangwa se udasanzwe igihe umuntu igipimo cya BMI kirenze 30.

BMI ni igipimo cyerekana uko uburebure bw’umuntu bujyana n’ibiro afite aho ushaka kubipima ufata uburemere bwawe muri kilogarama ukagabanya n’uburebure muri metero bwikube kabiri.

BMI = mass(kg) /[height(m) x height(m)

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera umubiri kubyibuha cyane:

Imirire. Ibyo kurya byiganjemo ibinure cyangwa ibivuta, inyama cyane cyane zitukura n’ibizikomokaho ndetse nibyo kunywa birimo inzoga za rufuro, n’ibinyasukari ku bagore

Kudakora sport, ibi biterwa nuko ibyo winjiza biba biruta cyane ibyo usohora. Sport ifasha ku muntu kongera igipimo cy’ibyo asohora.

Imiti imwe n’imwe nk’imiti yo mu bwoko bwa corticosteroids, imiti ivura kwiheba n’iyi gicuri. Iyi miti yose igabanya uburyo umubiri wawe ukoresha imbaraga, ikongera ubushake bwo kurya no kugabanya isohoka ry’amazi mu mubiri, ibi byose bigatera kubyibuha.

Kutaryama. Abantu bataryama bakunda kurya indyo ituma bahorana imbaraga, bikaba byabatera kurya cyane ndetse byinshi, bityo bikaganisha k’umubyibuho udasanzwe

Gutwita. Abagore benshi iyo batwite ibiro byabo bikunda kwiyongera kugira ngo babashe gutunga neza abo batwite, iyo bamaze kubyara benshi kuba basubirana ibiro byabo birabananira. Hari n’ibindi byinshi gusa ibyo nibyo twabaye tubahitiyemo.

Ingaruka z’umubyibuho udasanzwe:

Ibyago byo kurwara indwara zibasira umutima byikuba 3 ugereranyije n’abandi kuko uko ubyibushye niko udutsi tw’amaraso tugenda twifunga cg rimwe na rimwe tuziba bikagira ingaruka ku muvuduko w’amaraso

Diyabete yo mu bwoko bwa 2 cg indwara y’igisukari, ibyago byo kuyirwara biriyongera kuko isukari ufite ntiba ikoreshwa uko bikwiye bitewe n’ibinure byinshi biri mu mubiri.

Umubyibuho udasanzwe wongera ibyago bya kanseri zimwe na zimwe nk’iyi amara, amabere, nyababyeyi n’uruhago.

Ku bagabo kandi ingufu zo gutera akabariro ziragabanuka cyane ndetse hari n’abo byanga burundu

Ku bagore, bashobora kugira ibibazo mu mihango yabo, ndetse no kuba ingumba rimwe na rimwe, ikindi uburyo bumwe bwo gukoramo imibonano burananirana, bishobora gutera ikibazo mu rugo.

Uretse ibyo kandi umubyibuho ukabije utera ubugumba kuko ubushyuhe bw’umubiri buriyongera bikica intanga gukorwa kwazo bikagabanuka

Nkuko tumaze kubona ingaruka nyinshi ziterwa n’indwara y’umubyibuho ukabije rero kuri ubu twababoneye igisubizo cyo gukira umubyibuho ukabije aho tugufitiye ibicuruzwa (product) byiza cyane byagufasha gutandukana n’iyi ndwara aho wifuza ko tugufasha wahamagara cyangwa se ukatwandikira kuri 0725701440

Icyo nkusabye wowe n’uko wakoresha iyo nimero twaguhaye mu gihe waba ufite ikibazo cyangwa se hari inshuti cyangwa umuvandimwe wawe uzi ufite icyo kibazo hanyuma tukagufasha gukemura ikibazo muburyo bwa burundu  ndetse tukaba twanakugira inama mubijyanye n’imirire bityo bikagufasha kurushaho kubaho ubuzima busesuye.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.