Muhire Kevin yageneye Uwayezu Jean Fidèle uherutse kwegura ubutumwa, asaba ko yaturwa umukino wa Gasogi United

Muhire Kevin arifuriza Uwayezu Jean Fidèle gukira vuba!

Kapiteni wa Rayon Sports muri iki gihe, Muhire Kevin yifurije uwahoze ari Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle weguye kubera uburwayi gukira vuba, asaba ko yaturwa umukino iyi kipe ifitanye na Gasogi United KURI uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Ni ibikubiye mu kiganiro uyu kapiteni yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere ifunguye Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, nyuma y’ikiruhuko cy’Ikipe y’Igihe.

Uyu mukinnyi uri mu bari bagize 11 Ikipe y’Igihugu Amavubi yifashishije ku mikino ya Libye na Nigeria, yabanje kuvuga uko yakiriye ubwegure bwa Perezida Jean Fidèle.

Ati “Twari tumaze igihe tutavugana twarabyumvise turababara, iyo umuyobozi asize ingabo zirababara. Icyakora ntabwo byaduciye intege, abahari bazakomeza kandi tuzerekana ko turi abagabo.”

Yongeyeho ati “Ni byo Perezida yaragiye, gusa kuba yaragiye ntibivuze ko ikipe yasenyutse, ikipe irahari kuko ikipe izahoraho ariko nta muntu uhora mu ikipe, aragenda n’abandi bakaza.”

Yakomeje yifuriza Perezida Uwayezu Jean Fidèle gukira, asaba ko yaturwa umukino wa Gasogi United.

Ati “Perezida aragiye kubera uburwayi ku bwange ndamwifuriza gukira, abasigaye tugiye gukotana nibura umukino wa Gasogi [United] tuwumuture. Nibura abakunzi ba Rayon Sports bagaruke ku kibuga ari benshi; navuga ko umukino wa Gasogi United ari wo uzatuma twiyunga nabo.”

Kugera ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota 2 nyuma yo kunganya na Marines FC n’Amagaju FC mu mikino ibiri ibanza. Uretse umukino wa Gasogi United iti kwitegura uzaba tariki 21 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro, tariki 19 Ukwakira uyu mwaka izakira APR FC muri Derbie de Milles Collines.

Muhire Kevin arifuriza Uwayezu Jean Fidèle gukira vuba!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda