“Yatwise abagore, ariko tuzamwereka ko turi abagabo tukaba n’ikipe nkuru!” Muhire Kevin wa Rayon Sports yahize gucecekesha KNC na Gasogi ye

Muhire Kevin yahize kugaragariza KNC na Gasogi ye ko Rayon Sports ari ikipe nkuru!

Kapiteni wa Rayon Sports muri ibi bihe, Muhire Kevin yasubije Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles [KNC] watangaje ko Rayon Sports ari “abagore” avuga ko bazabinyomoreza mu kibuga ariko bigizwemo uruhare n’abafana ba Rayon Sports yatumiye ku kibuga ari benshi.

Ni ibyo uyu kapiteni yatangaje nyuma y’imyitozo ya mbere ifunguye Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, nyuma y’ikiruhuko cy’Ikipe y’Igihugu.

Muhire Kevin yatangiye ahumuriza abafana, ababwira ko kuba Rayon Sports itaratangiye Shampiyona neza, bidasobanuye ko basigaye, ahubwo ko byasize amasomo.

Ati “Kuba tutaratangiye neza ntibivuze ko tuvuze igikombe cyangwa twataye umurongo muzima, ahubwo wabaye umwanya mwiza wo kwitegura neza imikino iri imbere dore ko twanabonye igihe gihagije cyo kwitegura bitewe n’ikiruhuko cy’Ikipe y’Igihugu. Ibyishimo n’umwuka mwiza bigiye kugaruka muri Rayon Sports.”

Muhire Kevin kandi yasubije Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles [KNC] watangaje ko Rayon Sports ari “abagore” avuga ko bazabinyomoreza mu kibuga, bakamwereka ko ari abagabo n’ikipe nkuru.

Ati “Turabizi ntabwo bishimye aho bari, ariko intego yacu ni ukubaha ibyishimo guhera ku mukino wa Gasogi United tube turi kumwe. Nibaze berekane ko ari abakunzi ba Rayon Sports atari abafana. Ndabizi ko ibihe bibi byarangiye, nibaze duhere kuri Gasogi United na Perezida wabo [Kakooza Nkuliza Charles] kuko ari gutangaza byinshi avuga ko turi abagore, turabereka ko turi abagabo kandi ko turi ikipe nkuru bo bakaba ikipe ntoya.”

Kugera ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota 2 nyuma yo kunganya na Marines FC n’Amagaju FC mu mikino ibiri ibanza. Uretse umukino wa Gasogi United iti kwitegura uzaba tariki 21 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro, tariki 19 Ukwakira uyu mwaka izakira APR FC muri Derbie de Milles Collines.

Muhire Kevin yahize kugaragariza KNC na Gasogi ye ko Rayon Sports ari ikipe nkuru!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda