Abakinnyi 6 Rayon Sports yagendagaho ntibazakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

 

Ikipe ya Rayon Sports ibintu ntabwo biri kugenda mu buryo abakunzi bayo bifuza mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bitewe n’ibizazo bitandukanye biri kuvugwamo.

Ku munsi wejo hashize nibwo abakinnyi ndetse n’abatoza bose ba Rayon Sports berekeje mu karere ka Huye gukomeza imyiteguro y’igikombe cy’amahoro uzaba ari umukino wa nyuma kugirango uyu mwaka w’imikino ube ishyizweho akadomo.

Uyu mukino niwo urimo kugarukwaho cyane bijyanye ni uko ari wo usigaye gusa hano mu Rwanda gusa uyu mukino bitewe n’ibibazo byinshi biri mu ikipe ya Rayon Sports nabyo biri mubikomeje kuzamura gukomera k’uyu mukino. Ikipe ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri aka karere Hari abakinnyi 6 batajyanye n’abandi bitewe ni uko bari bari kwishyuza iyi kipe imishahara.

Abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essomba Onana, Eric Ngendahimana, Ndizeye Samuel, Hategekimana Bonheur, Mitima Issac nibo basigaye i Kigali ariko mu masaha y’ijoro nabo bahise bafata umwanzuro wo gutega berekeza i Huye bagasangayo abandi bakinnyi.

Biravugwa ko aba bakinnyi bakigera aho abandi bari, bangiwe kwinjira ariko SG Namenye Patrick abashakira aho kuryama abamenyesha ko nta myitozo bari bukorana n’abandi bakinnyi uyu munsi kugeza bahawe uburenganzira na Uwayezu Jean Fidel wari wafashwe umwanzuro wo kubihorera bitewe ni uko bamusuzuguye cyane kandi harimo abo yafashije bayobowe na Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel.

Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel bagumuye abandi bakinnyi, Bose bigeze kugira ibibazo by’imvune ariko Rayon Sports irabavuza ndetse inabahemba neza ariko kuri iyi nshuro nibo bafashe iya mbere bashaka kugumura abandi bakinnyi nubwo bitagezweho uko babyifuza.

Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports we avuga ko aba bakinnyi bamusuzuguye bagomba gukina mu gihe baba basabye imbabazi kugirango nawe abitekerezaho ariko mu gihe batarabikora ntabwo gukina kwabo bizapfa gukunda.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023. Uyu mukino uzabera mu karere ka Huye. FERWAFA yamaze gutangaza ko amatike yo kwinjira yamaze gushira, ubwo abandi bazawumvira kuri Radio.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda