Mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru itangaje aho mu Murenge wa Gatsata , umugeni wari gusezeranira muri uyu murenge , yarize ayo kwarika nyuma yaho umusore bari gusezerana ngo atwawe na mukuru we w’ umupasiteri mu Itorero Isoko y’ Ubugingo amubwira ko atagomba kubana n’ uyu mukobwa ngo kuko badahuje Ubwoko, Nkuko amakuru dukesha BTN TV abitangaza,uyu mukobwa utavuzwe amazina yategereje uyu musore ngo basezerane araheba,ngo aza kumenya ko mukuru we w’Umupasiteri yamushimuse kuko ngo atashakaga ko bashyingiranwa badahuje ubwoko.
Uyu mukobwa yabwiye iki kinyamakuru ko mukuru w’umukunzi we witwa Sylivere yanze kuva kera ko bashyingiranwa ndetse ko ku munsi wo gusezerana yaje gushimuta uyu yari ategereje ko amubera umugabo.Uyu mukobwa yavuze ko bamutwaye ari kuri ADEPR I Masizi bamubwiye ko nyina amushaka hanyuma birangira abuze.Yakomeje avuga ko bakurikiranye bagasanga n’uyu mupasiteri wamutwaye ku itorero rye Isoko y’Ubugingo ndetse ngo barababwiye ngo ’nta bukwe bashaka.’
Uyu mukobwa yavuze ko icyamubabaje ari uko gahunda zose zari zararangiye,yaba kumwerekana mu itorero rya ADEPR basengeragamo,gufata irembo n’ibindi.
Uyu mukobwa yavuze ko imyiteguro yose yari yamaze gusozwa ariko ngo ubwo yajyaga kwerekanwa iwabo w’umusore ngo uyu mupasiteri mukuru w’umukunzi we ngo ntiyaje ndetse ngo yanze ubukwe bwabo kuva kare.Uyu Pasiteri Sylvere ashize amanga yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iwabo batifuza uyu mukobwa gusa ntiyeruye ngo avuge ko ari uko badahuje ubwoko nkuko bivugwa.
Yagize ati “Dushimuse twaba dushimuse umuntu wacu bibaye gushimuta ariko ntitwashimuse.Ubukwe bwari buhari nibyo ariko byarangiye uko babikubwiye…
Iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye,habaho gahunda y’uko bajya kwerekanwa mu muryango.Ikiba gitumye bajya kwerekanwa mu muryango aba ari ukugira ngo umuryango ushime cyangwa unenge.Hanyuma rero umuryango uranenga.Ntabwo ari ngombwa kubishyira ku karubanda,umuryango utishimye ntabwo wari kubihisha ngo uzajye kwemera gushyigikira ibyo bintu.”
Ntambara Saturday ukuriye itorero Isoko y’Ubugingo ribamo uyu Sylvere yavuze ko ibi bidakwiriye kuba mu itorero ahagarariye bityo uyu mupasiteri wabikoze akwiriye kuryozwa iyo ngengabitekerezo mbi.Ati “Amategeko afite icyo abivugaho igihe abantu bakundanye hanyuma ugashimuta umuntu.Amategeko akurikirana uwatumye uwo muntu ashimutwa…Icyo kibazo gikurikiranwe.”
Abaturage babwiye BTN ko umupasiteri nk’uyu nta musaruro yatanga ndetse ko RIB ikwiye kumukurikirana.Uyu mugeni yamaze gutanga ikirego kuri RIB ya Gatsata asaba ko umukunzi we washimuswe yarekurwa bakarushinga
Ubukwe bwabo bwari bwitezwe kuri uyu wa Gatandatu aho imyiteguro yose yari yararangiye hari hasigaye gusezerana, Terefone y’umusore yakuwe ku murongo nyuma yo kuburirwa irengero nkuko uyu mugeni yabitangaje.Inzego za Leta ntizihwema kwamagana ivangura iryo ariryo ryose kuko riniga ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.