Dore ibigeragezo 5  umukobwa wese akunyuzamo kugira ngo abone uko akwemerera ko mukundana , icya mbere abahungu bose cyarabatsinze

Umukobwa wese iyo yifuza kwemerera urukundo umusore hari ibigeragezo abanya kumunyuzamo bimeze nk’igerageza ry’akazi  ,kugirango abanze arebe niba koko uwo muhungu uri kumutereta akwiye kwinjira mu buzima bwe ,mbese arebe niba akwiye urukundo rwe , buri musore rero ahura n’ibi bigeragezo:

AGUSABA IBIDASHOBOKA : Umukobwa kugirango akwemerere urukundo abanza kugusaba inshuro nyinshi ibintu azi neza ko utari bwishimire ,mbese bikugoye ariko kuri we bikaba ari byiza gusa akabikora agamije kureba niba utikunda ,mbese niba wakora buri kimwe ku bwe .

AREBA NIBA WIYIZERA : Umukobwa urikukugerageza akenshi azakora ikintu kigusaba guhagarara nk’umugabo nyine kuburyo abantu batakunyuzamo ijisho , urugero ashobora kuzavuga nk’ikintu azi neza ko wanga cg akaguserereza ku kintu wiyangaho hanyuma iyo abikoze gutyo ukarakara ahita abona ko ntakizerere wigirira ,ariko iyo ushatse uburyo ibyo yari avuze ubicisha make ukabigira urwenya aho uba umunsinze.

AZAGERAGEZA KUREBA KO IBYO UMUBWIRA BIJYANA NIBYO UKORA : Umukobwa kumubwira ko umukunda ntakiba kidasanzwe kuko abibwira n’abasore barenze umwe ku munsi ,rero kugirango azemerere umuntu urukundo ni uko abanza kureba niba umusore umubwira ko amukunda bijyana nibyo akora kugirango abone ko umukunda.

KUREBA KO WAMURWANIRA ISHYAKA : Umukobwa ntazishimira gukundana n’umusore utabasha kumurwanirira igihe ahuye n’ikibazo runaka ,rero nimwe na rimwe ashobora kuzishyira mu byago kugirango arebe icyo wakora ku bwe

AZATANGIRA KUKUBWIRA IBINTU BIKUBABAZA :  Umukobwa azatangira kukubwira uburyo agiye gusohokana n’umusore bahoze bakundana kugirango arebe uko witwara.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.