Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

 

Mu buzima bwa buri munsi umuntu wese yibaza urukundo icyo ari cyo benshi bibatera amayobera mu buzima kuko bivugwa ko ari amarangamutima utabasha gutwara uko ushaka ahubwo rwo rukuyobora uko rushaka. Nawe se ntirubuza umukene gukunda umukire, umwirabura gukunda umuzungu, umukirisitu gukunda umuyisiramu, ndetse ntirwita ku mipaka nubwo rimwe na rimwe iyo mipaka irubangamira.

Hahora ibibazo aho usanga abantu bibaza isoko y’urukundo bamwe bati urukundo ruba mu mutima abandi bati byose ni mu mutwe aha baba bashaka kwerekana ko urukundo rukomoka mu bwonko.
Muri iyi nkuru tugiye kwerekana inkomoko nyayo y’urukundo ndetse tunagaragaze uruhare rwa bimwe mu bice by’umubiri mu kugaragaza ko urukundo ruhari.

Ese urukundo rukomoka hehe?
Ubonye uwo ukunda utamuheruka nuko ukumva umutima uteye indihaguzi. Uramukumbuye ukumva mu nda byanze, ndetse bamwe igifu kikabarya ukagirango hari kwirukankamo ibinyugunyugu. Ibi ubishingiyeho ushobora gucyeka ko urukundo ruba mu mutima, dore ko no mu mvugo tuvuga ngo umutima ukunda, umutima uragukumbuye, n’ibindi binyuranye bimeze nk’ibyerekana ko urukundo ruba mu mutima dore ko no gushushanya urukundo twifashisha umutima.

Hahora intambara mu kumenya hagati y’ubwonko n’umutima aho urukundo rukomoka Nyamara burya siho ruba ahubwo urukundo rufite ishingiro ryarwo mu bwonko ndetse mu gace kabwo kihariye kitwa hypothalamus.

Aka gace k’ubwonko kakaba ari agace kagenzura ibikorerwa mu mubiri imbere twe tutagiramo uruhare nko guhumeka gutera k’umutima, gukora kw’igifu, n’ibindi bibaho byikoresha kugeza dushizemo umwuka. Abahanga bamwe bavuga ko hypothalamus ari CEO (umuyobozi mukuru/chief executive officer) y’umubiri wacu ikaba ishinzwe byinshi binyuranye mu mubiri wacu.

Urukundo rukomoka muri hypothalamus

Iyi mvubura ikaba ifata amarangamutima yacu yagiriwe mu bwonko nuko ikayahinduramo ibimenyetso bifatika nko kumva mu nda byikaraze, guteragura cyane k’umutima, kubira ibyuya, kudedemanga, n’ibindi binyuranye ugaragaza iyo uri kumwe n’uwo wihebeye. Rero nubwo umutima Atari wo uturukamo ibyiyumviro byo gukunda ariko nawo ugira uruhare mu kugaragaza ibyo byiyumviro n’ayo marangamutima aho hypothalamus iwutera gutera ku buryo budasanzwe igihe uri kumwe n’uwo ukunda , umukumbuye se cyangwa umutekerejeho.Nkuko mu cyongereza dukunze kuvuga ngo I love you nuko ijambo love tukarisimbuza ishusho y’umutima, unavuze ngo I hypothalamus you, ntiwaba ugiye kure y’ukuri.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.