FERWAFA yashyize hanze amatike y’umukino Amavubi ateganya kumvishamo Djibouti

U Rwanda rurakira Djibouti kuri uyu wa Kane

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryashyize ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’iya Djibouti mu guhatanira itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu Bihugu byabo, CHAN 2024.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba muri Stade Nationale Amahoro i Remera mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Ni nyuma y’uko mu buryo butunguranye iyi kipe batazira “Riverains de la Mer Rouge” itsinze Amavubi igitego 1-0.

Aya matike agaragara ku ikoranabuhanga hifashishijwe kode ya *939# ugakurikiza amabwiriza, yerekana ko aya matike ari byiciro bitandatu [6], aho ihenze iri kugura miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari igihumbi, 1000 Rwf.

Icyiciro cya mbere ni imyanya y’ikirenga yiswe “SKYBox”, itike yaho yashyizwe ku giciro cya miliyoni imwe mu Mafaranga y’u Rwanda.

Ikindi cyiciro ni “Executive Seat”, ikaba imyanya yungije iyi yo hejuru yo yashyizwe ku bihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe imyanya y’icyubahiro ya Business Suite muri Stade Amahoro yashyizwe ku bihumbi 50, VIP biba ibihumbi 30 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ahicara abantu benshi mu gice cyo hasi hari kugura Amafaranga 1,000, kimwe n’imyanya yo ku gice cyo hejuru cya Stade Amahoro itike naho iri kugura igihumbi 1 cy’Amafaranga y’u Rwanda.

Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Djibouti ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu mukino asabwa gutsinda ibitego bibiri kuzamura, aho Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza, mu gihe Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gshyantare 2025.

U Rwanda rurakira Djibouti kuri uyu wa Kane

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda