Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro by’amatike yo kwinjira ku mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izakiramo mucyeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports Club mu cyiswe umwanya wo “guhuhura” iyi Kipe yo ku Mumena itorohewe n’ibihe.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2024 kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Ni umukino uje mu gihe Kiyovu Sports yahoze ikomoye cyane mu myaka y’1990 kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu yaronse ku mukino ufungura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda imbere ya AS Kigali.
Indi mikino itanu yose yakurikiyeho Kiyovu SC yarayitsinzwe nubwo hagati aho ifitemo ikirarane izakinamo na APR FC.
Kuri ubu rero Rayon Sports ni yo itahiwe kwakira iyi kipe irembye ityo, aho yamaze gushyira amatike y’uwo mukino hanze. Aragaragaza ko kuwureba bisaba kwishyura 3000 Rwf ahasanzwe, 5000 Rwf muri ahatwikiriye, 10,000 Rwf muri VIP, ndetse na 20,000 Rwf muri VVIP.
Ku munsi w’umukino nyirizina ibiciro biziyongera bigere kuri 5000 Rwf, 7000 Rwf, 20,000 Rwf, na 30000 Rwf nk’uko ibyiciro bikurikirana.
Ni ibiciro iyi Kipe batazira “Murera” yaherekesheje amagambo agira ati “Ubu ushobora kugura itike yo kwitabira ibirori Rayon Sports yateguye byo kwizihiza Yubire y’Imyaka 60 umuvandimwe Kiyovu Sports amaze ku isi”.
“Ibi birori byahujwe no gufata mu mugongo uyu muvandimwe kuko hazanizihizwa imyaka 31 imaze idatwara igikombe cya Shampiyona”.
Aya magambo yibukije Abakunzi ba Kiyovu Sports umunsi umwe mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ubwo Rayon Sports yabamanuraga mu cyiciro cya Kabiri iyitsinze ibitego 2-0 bya Tidiane Koné na Kwizera Pierrot kuri ‘Coup-Franc’.
Icyakora ku rundi ruhande, ni Kiyovu Sports na yo iticariye ubusa kuko bari guhuza imbaraga kugera n’ubwo Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports Club, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko agomba kugaruka muri iyi Kipe yitegura Rayon Sports, mu gihe Umutoza ukomoka mu Burundi, Bipfubusa Joslin yahagaritswe imikino ine atayitoza kubera umusaruro nkene.