Menya impamvu zidakwiye gutuma ushaka umugabo cyangwa umugore, soma iyi nkuru ubundi usobanukirwe….

Gufata umwanzuro wo gushinga urugo ntabwo ari ibintu byo guhubukira ndetse yewe hari impamvu zidakwiye gutuma ushaka umugabo cyangwa umugore nubwo bamwe bibeshya ku bintu byinshi. Gushinga urugo ni icyemezo gikomeye cyane ndetse kigoye gufatira umwanzuro kuko uyu munsi hari benshi barimo gushinga urugo ariko ugasanga nyuma y’ igihe gito barimo kuririra mu myotsi.

Uyu munsi gushaka ntabwo ari itegeko niyo mpamvu buri muntu wese akwiye kwitonda cyane,ndetse ukwiye gushinga urugo mu gihe uhamanya n’umutima wawe.Hari impamvu zitandukanye zagaragajwe abantu bakunze kwibeshyaho zigatuma bashaka ari zo bagize iturufu nyamara ugasanga usigaye urimo kuririra mu myotsi.

Dore zimwe mu impamvu zibeshywaho na benshi bugatuma bashinga urugo imbura gihe ni izi zikurikira.

. Gushyinga urugo ufite irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

. Gushinga urugo kuko ugeze mu myaka y’izabukuru.

. Gushinga urugo kuko wagize ubwoba watwaye inda kandi ukaba urimo kwanga igisebo.

. Gushinga urugo kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.

. Gushinga urugo kuko urungano rwawe wabonye ko rwamaze gukora ubukwe.

Bijyanye n’izi mpamvu tugaragaje hejuru buri wese ahise yibaza impamvu nyamukuru yatuma umuntu ashinga urugo niba nawe ufite amatsiko menya ko ukwiye gushinga urugo kuko wabonye umwunganizi ukunda by’ukuru nawe akaba agukunda by’ukuri.

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma